Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Nyakanga, itsinda ry’urubyiruko rw’abanyarwanda bagera kuri 42 baba mu bihugu bitandukanye byo ku Isi (Diaspora), basuye Polisi y’u Rwanda, ku cyicaro gikuru ku Kacyiru.
Ni ku nshuro ya gatandatu uru rubyiruko rwibumbiye muri Rwanda Youth Tour (RYT) basuye u Rwanda
muri gahunda ngarukamwaka y’urubyiruko rw’abanyarwanda ruba mu mahanga bagira yo gusura inzego zitandukanye z’igihugu bareba imikorere yazo, kwiga amateka, umuco n'indangagaciro by’igihugu bakomokamo.
Ubwo bageraga ku cyicaro gikuru, mu izina ry’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, bakiriwe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, ushinzwe Inozabubanyi n’Itangazamakuru, abasobanurira amavu n'amavuko bya Polisi y'u Rwanda, urugendo rwayo mu kwiyubaka n’umusanzu mu kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imikorere y'amashami yayo n’imikoranire n’izindi nzego n’abaturage mu kubaka igihugu.
Yagize ati: “Polisi ishingwa yari ifite intego n’inshingano zo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, ariko yaje gusanga umutekano urambye ushoboka gusa binyuze mu bufatanye bukomeye hagati ya Polisi n'abaturage haba mu guhana amakuru n'ubufatanye mu bikorwa by’iterambere.”
ACP Rutikanga yakomeje avuga ko Polisi y'u Rwanda yakomeje kwiyubaka no kwiteza imbere binyuze mu kongerera ubushobozi abakozi bayo, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho no gukomeza ubufatanye ku rwego rw'Akarere ndetse n'urw'Isi, kugira ngo ibashe guhangana neza n'ibibazo bishya by'umutekano.
Yagize ati: "Gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa bya Polisi no kongera ubufatanye ku rwego rw'akarere ndetse n'urw'isi byafashije Polisi y'u Rwanda gutanga serivisi zinoze kandi mu buryo bwa kinyamwuga, guhangana n'imbogamizi ndetse n'ibibazo by'umutekano by'iki gihe hakurikijwe amahame mpuzamahanga."
Mu ijambo rye Jean Leonard Dukuzumuremyi, Impuguke mu bijyanye n’urubyiruko, siporo no gutahura impano wo Minisiteri y’urubyiruko na siporo waje aherekeje urwo rubyiruko, yashimiye Polisi y'u Rwanda uburyo yabakiriye neza ndetse n'ibiganiro by'ingirakamaro yabagejejeho. Yasabye urubyiruko gukomeza kubungabunga ubumenyi bavanye muri uru rugendo no kububyaza umusaruro mu kumenyekanisha neza u Rwanda aho batuye hose.
Yagize ati: "Nk'Abanyarwanda baba mu mahanga, ni ingenzi kumenya amateka, umuco n'indangagaciro by'igihugu cyacu. Ibyo bizabafasha guhangana n'amakuru y'ibinyoma cyangwa ayobya ku Rwanda, kandi bibashishikarize kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu mu buryo bumwe cyangwa ubundi."
Umwe mu bitabiriye uru rugendo, Strepenne Ineza utuye mu Bubiligi, yavuze ko uru ruzinduko rwamuhaye ubumenyi bwinshi kandi rukamubera isoko y'ihumure n'icyizere, kuko rwatumye arushaho gusobanukirwa u Rwanda ndetse rukomeza kumwumvisha ko arufitemo isano ikomeye.
Yagize ati: "Sinari nzi byinshi ku gihugu cyanjye, ariko kwitabira Rwanda Youth Tour byamfashije kwiga byinshi. Nishimira cyane uburyo u Rwanda rwateye imbere n'ubushake abaturage barwo bafite bwo gukomeza kubaka ejo hazaza heza. Ndashishikariza buri munyarwanda ukiri muto uba mu mahanga gusura u Rwanda, akirebera aho rugeze mu iterambere no kumenya amahirwe menshi igihugu cyacu gitanga."
Kinyarwanda
English










