Mu rwego rwo guca burundu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, abanyamuryango b’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha mu karere ka Kirehe, ku itariki ya 28 Kanama bateguye irushanwa ry’umupira w’amaguru ryahuje utugari twose 6 tugize Umurenge wa Gahara.
Umurenge wa Gahara ni umwe mu mirenge ya Kirehe igaragaramo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge riri hejuru, ukaba ari n’umwe mu nzira zinyuzwamo ibiyobyabwenge.
Iri huriro ry’uru rubyiruko rikaba rigira uruhare rukomeye mu kurwanya no gukumira ibyaha ribinyujije ku bukangurambaga uru rubyiruko rukorera mu bigo by’amashuri, bafasha imiryango itishoboye nkímwe mu ngamba zabo mu kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage.
Muri iri rushanwa akagari ka Rubimba katsinze aka Nyakagezi kegukana igikombe n’amafaranga agiherekeje. Aya mafaranga nayo akaba yarakusanyijwe n’uru rubyiruko.
Nyuma y’iri rushanwa, umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha muri Kirehe Ngarukiyinka Faustin yavuze ko iri rushanwa ryateguwe ku rwego rw’akarere rikaba rizakomereza no mu yindi mirenge.
Yanavuze ati:’’Turashaka ko ubutumwa bwacu bugera ku baturage b’akarere kose biciye mu mikino y’umupira w’amaguru nk’iyi; kuko ni umukino ukunzwe na benshi mu rubyiruko, kandi ahanini nirwo rwishora mu biyobyabwenge, tukaba dufatanyije na Polisi y’u Rwanda tuboneraho umwanya wo kubakangurira ububi bwabyo n' úruhare rwarwo mu kubirwanya.’’
Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Kirehe yasabye uru rubyiruko kuba umusemburo w’impinduka, bakarushaho kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.’’
Yaravuze ati: ’’Dushyize hamwe twagera kuri byinshi, turusheho guhanahana amakuru y’abantu bose bagira uruhare mu byahungabanya umutekano, nk’abacuruza ibiyobyabwenge n’ababikoresha, mufite uruhare runini muri iki gikorwa.’’
Yashimiye uru rubyiruko rw’abakorerabushake kuba baratekereje gushyiraho iri rushanwa, asaba n’urundi rubyiruko kugera ikirenge mu cya bagenzi babo nabo bakaba abanyamuryango b’iri huriro no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu mu nzego zose zirimo n’urw’umutekano.
Kinyarwanda
English











