Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubungabunga umutekano ryungutse abanyamuryango bashya bagera ku 4400; abo abaka ari abarangije amashuri yisumbuye bari mu Itorero hirya no hino mu gihugu.
Aba banyamuryango bashya barimo 1965 bo mu karere ka Huye, 1091 bo mu ka Nyamagabe, 650 bo mu ka Kirehe, 367 bo mu karere ka Ruhango na 324 bo mu ka Rutsiro.
Uru rubyiruko rwafashe iki cyemezo nyuma y’ibiganiro rwahawe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Abahuzabikorwa b’iri Huriro muri utu turere; rukaba rwaraganirijwe ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, itundwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, n’uruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibi byaha.
Mu kiganiro Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yagiranye ku itariki 19 uku kwezi n’abatorezwa muri Rusumo High School; barimo ababaye abakorerabushake mu kubungabumga umutekano, yibanze ku bwoko bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka ubyishoramo ahura na zo.
Yababwiye ko ikiyobyabwenge ari ikintu cyose gihindura imitekerereze n’imyitwarire bikagira ingaruka ku buzima bw’umuntu, cyaba kinyowe, gihumetswe cyangwa gitewe mu rushinge, n’ubundi buryo bwose cyafatwamo.
Yongeyeho ko Kanyanga, Mayirungi , Muriture, Chief Waragi, Suzie, Kole (Kuyihumeka), na Lisansi (Kuyihumeka) bifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko biteganywa mu mugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.
Iri Teka rivuga kandi ko gifatwa nk’ikiyobyabwenge ikindi kinyobwa cyose gifite metanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana, ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.
SP Rutaremara yasabye urwo rubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose no kugira uruhare mu kurwanya itundwa, ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo batanga amakuru yerekeranye n’ababyishoramo.
Yabwiye abo banyamuryango bashya ati,"Mwafashe umwanzuro mwiza wo gufatanya n’urubyiruko bagenzi banyu kurwanya no gukumira ibyaha. Murasabwa gutanga urugero rwiza mu byo mukora byose ."
Ku bijyanye n’icuruzwa ry’abantu, SP Rutaremara yabwiye urwo rubyiruko rutorezwa muri Rusumo High School kwima amatwi uwababwira kubajyana mu mahanga abizeza akazi n’ibindi bitangaza, ahubwo bakabimenyesha Polisi y’u Rwanda kugira ngo hasuzumwe niba atari ushaka abo ajya gucuruza.
Umuhuzabikorwa w’iri huriro ry’urubyiruko mu karere ka Kirehe, Ngarukiyinka Faustin yashimye abo banyamuryango bashya agira ati," Izi ni imbaraga twungutse zizatuma tugera ku ntego twiyemeje yo kugira uruhare ku kurwanya no gukumira ibyaha."
Kugeza ubu mu gihugu hose hari abanyamuryango b’iri Huriro bagera ku 60,000 bakora ibikorwa by’ubukorerabushake bigamije iterambere n’umutekano birambye.
Kinyarwanda
English











