Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Rutsiro rurasabwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Abanyamuryango b’Ihuriro ry’Urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha (RYVCPO) basabwe kuba intangarugero mu karere kabo ka Rutsiro mu gukumira ibyaha.

Ibi abagize iryo huriro bagera kuri 30 babisabwe itariki 5 Mutarama 2016 n’ushinzwe imikoranire  ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Rutsiro Inspector of Police (IP) Gérôme Nsabuwera.

IP Nsabuwera yasabye urwo rubyiruko kongera imbaraga mu gukangurira abantu kutanywa, kudacuruza, no kudatunda ibiyobyabwenge nk’urumogi, ibyo bikajyana kandi no kubasobanurira ingaruka zabyo.

 Yagize ati:” Mugomba gushyira imbaraga mu gusobanurira abantu ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse kunywa ibisindisha. Hari imiryango ibanye nabi kubera ibiyobyabwenge.Abagore n’abana bakorewe ihohoterwa bagira ubwoba bwo kubivuga. Ni mwebwe rero mugomba gutanga amakuru y’abakorewe ihohoterwa n’uburyo biba byangeze”.

Yakomeje agira ati:” bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa rwishora mu kunywa ibiyobyabwenge rugira ingaruka zitari nziza zirimo gutwara inda zitateguwe no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu gihe bishoye mu  mu mibonano mpuzabitsina.  Mu zindi ngaruka harimo guta amashuri, ndetse iyo uru rubyiruko ari abahungu biruma bishora mu bikora by’urugoma, ubujura n’ibindi.

IP Nsabuwera yakomeje avuga ko ukwishora mu kunywa ibiyobyabwenge kandi bituma habaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gusambanya abana, guhohotera abo bashakanye no kubakubita, kubahoza ku nkeke n’ibindi.

Yakomeje asaba buri wese kudaceceka mu gihe habayeho ihohoterwa rishingiye ku gitsina ahubwo bakajya bahita babimenyesha Polisi n’izindi nzego.

Yasoje anaba urwo rubyiruko kurwanya icuruzwa ry’abantu asaba urubyiruko kujya birinda ababashukisha ibintu bitandukanye ahubwo baba bagamije kubahemukira.

Umuyobozi w’iryo huriro ry’ubyiruko mu karere ka Rutsiro, Uwimana Joseph, yagize ati:"Urubyiruko, turi imbaraga z’igihugu.Tugomba rero kwirinda ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hacu heza .Turakangurira urubyiruko rugenzi rwacu ndetse n’abandi muri rusange kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi bagatanga amakuru yacyo."