Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha rwahuriye mu mwiherero

Komite nyobozi n’abayobozi b’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha ku rwego rw’akarere baturutse mu gihugu hose, babitewemo inkunga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), na Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Gashyantare, rwakoze umwiherero w’umunsi umwe basuzumira hamwe aho bageze bashyira mu bikorwa intego yabo nyamukuru yo gukumira no kurwanya ibyaha. Uyu mwiherero ukaba wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Mu kiganiro bahawe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana, yashimiye uru rubyiruko ibyo bamaze kugeraho mu gukumira no kurwanya ibyaha, abasaba gukomeza gukorera ku ntego.

Yavuze ati:”Polisi y’u Rwanda ibafata nk’abafatanyabikorwa bayo bakomeye, u Rwanda rurihuta mu iterambere, murasabwa kugendera kuri uwo muvuduko ngo mudasigara kandi mukomeze gukorera ku ntego yo guteza imbere igihugu.”

Yabasabye guharanira ko aho batuye nta muturage wakorerwa akarengane, aho yavuze ati:”Nk’abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda, mukwiye guharanira ko nta muturage wakorerwa akarengane, umuco wo gutonesha ugacika, kuko twese inshingano yacu ni ugukorera umuturage.

IGP Gasana yasabye uru rubyiruko gukomeza kugira uruhare mu ifatwa ry’abanyabyaha, bakayoborwa n’icyerekezo cy’igihugu kugira ngo bagere ku nshingano zabo, baharanira ko ibyo biyemeje babigeraho, umuvuduko n’icyusa bafite bakabigumana ntibacike intege.

Mu kiganiro bahawe n’umukozi wa komisiyo y’igihugu y’amatora, Rutikanga Jean Bosco, yabaganirije ku burere mboneragihugu, abasaba nk’urubyiruko kuzagira uruhare mu matora twimirije imbere, bagakangurira abaturage kuzayitabira kandi akagenda neza.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, na we yabaganirije ku ruhare rw’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, ababwira ko kubirwanya bigira uruhare mu iterambere ry’igihugu, abasaba gukomeza kurengera ibikorwa biteza imbere abaturage ndetse no gukunda igihugu, gukorana bya hafi n’abaturage nk’imwe mu ngamba zo gukumira no kurwanya ibyaha.

Umuhuzabikorwa w’iri huriro ry’urubyiruko, Kangwagye Justus yabasabye ko uko bangana kose bakwiye guharanira impinduka, aho yavuze ati:”Mu guharanira impinduka, icya ngombwa cyane si umubare , uretse ko na wo uba ukenewe, kuko n’abatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda ntibari benshi, kandi intego yabo bayigezeho. Namwe rero ntimukwiye kubuzwa gukora igikwiye n’umubare wanyu.”

Yakomeje ababwira ati:”Nk’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, turasabwa gutanga serivisi izira amakemwa, tukanakangurira abaturage kubiharanira, abayobozi na bo bakabigira umuhigo.”

Yasoje abasaba kugira inama  abanyarwanda n’abayobozi babo gukorera hamwe nk’umuntu umwe, na bo bakarushaho gufashanya kuko babifitiye ubushobozi,bityo bakagera ku ntego yabo yo kubaka igihugu kandi bakacyubaka neza.