Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rurakangurira bagenzi babo gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho

Abanyamuryango b’Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha bo mu turere twa Musanze na Gasabo barakangurira bagenzi babo n’Abanyarwanda muri rusange kubungabunga no gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho no guharanira impinduka nziza zigamije  iterambere n’umutekano birambye.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Abahuzabikorwa b’iri Huriro ku rwego rw’utu turere ndetse no ku rwego rw’imirenge itugize; bikaba byarabereye mu nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda ku itariki 18 z’uku kwezi.

Abagera kuri 16 bo mu karere ka Musanze baganirijwe n’Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabandana; naho  abo muri Gasabo bagera kuri 15 baganirijwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Theogene Mugabo.

Mu butumwa yageneye urubyiruko bagenzi be, Umuhuzabikorwa w’iri Huriro ry’urubyiruko mu karere ka Musanze, Murangamirwa Theodore yagize ati,"Bamwe mu rubyiruko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitewe na Politiki mbi y’Ubuyobozi bwariho icyo gihe na mbere yaho bwateguye Jenoside, bukanashishikariza abaturage kuyikora; ndetse bukanatanga uburyo bw’ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa."

Yakomeje agira ati,"Mu gihe bamwe mu rubyiruko bagize uruhare muri Jenoside ; na none yahagaritswe n’urundi rubyiruko rwabohoye igihugu, ndetse rusubiza agaciro Umunyarwanda wese aho ava akagera. Ukwitanga kwabo gukwiriye kutubera urugero rwiza. Icyo dusabwa ni ukubungabunga no gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho no guharanira ko kirushaho kugira iterambere, amahoro, ituze n’umutekano birambye."

Murangamirwa yasabye Abanyamuryango b’iri Huriro bagenzi be kurushaho gufatanya n’izindi nzego gukangurira umuryango nyarwanda kwirinda ibyaha no kuba ijisho ry’umuturanyi.

Yabasabye kandi gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu bakora ibikorwa byinshi by’ubukorerabushake biteza imbere abaturage.

Yagiriye inama urubyiruko bagenzi be yo kwirinda kwishora mu biyobyabwenge; kandi abasaba gutanga umusanzu mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, itundwa , icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo batungira agatoki Polisi n’izindi nzego zibishinzwe ababikora.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamuryango b’iri Huriro bo mu karere ka Musanze, CIP Kabandana yabanje kubashimira kuba bagira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha binyuze mu kwigisha abandi kubyirinda.

Yagize ati,"Ibyo mukora bishingiye ku ndangagaciro zo kwishakamo ibisubizo; kandi biri mu murongo mugari w’Ubuyobozi bw’igihugu cyacu ugamije iterambere n’umutekano byacyo birambye n’abagituye."

CIP Kabandana yababwiye kandi ati, "Mujye musobanurira abandi ko umutekano ari ishingiro ry’iterambere rirambye, kandi ko ibyaha biri mu biwuhungabanya; hanyuma mubakangurire  kubyirinda no  kubirwanya baha Polisi y’u Rwanda amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze."

Yibukije urwo rubyiruko ko guhanahana amakuru ku gihe ari ingenzi mu gukumira ibyaha; aha akaba yaragize ati,"Iyo inzego zibishinzwe zimenye vuba ko hari abantu bafite imigambi yo gukora ibyaha zifatanya kubikumira; bityo umutekano ugakomeza kubungabungwa no gusigasirwa."

Kugeza ubu iri Huriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake rigizwe n’abanyamuryango basaga 100, 000 babarizwa mu turere twose tw’igihugu aho bakora ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere no kurwanya ibyaha; ariko intego yaryo ni ukubongera bakagera kuri Miliyoni bitarenze uyu mwaka.