Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Urubyiruko rw’abakoranabushake basoje amahugurwa basabwa kuba umusemburo w’umutekano n’iterambere birambye

Urubyiruko rugera kuri 300, rwibumbiye mu muryango w’abakoranabushake uzwi ku izina ry’icyongereza nka, Rwanda Youth Volunteers in Crime Prevention (RYVCP), none tariki ya 29 Ukuboza, rwasoje amahugurwa yo gukumira ibyaha, aha rukaba rwasabwe kuba umusemburo w’umutekano n’iterambere birambye.

Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y’igihugu akaba yari afite insanganyamatsiko igira iti, “Dushyire imbaraga hamwe dukumira ibyaha”. Yari yitabiriwe n’urubyiruko rw’abakoranabushake baturutse mu mpande zose z’igihugu.

Umuryango wa RYVCP ugizwe n’urubyiruko 7,000, aba bakaba ari abasore n’inkumi barangije za kaminuza. Uretse kuba bakora ibikorwa byo gukumira ibyaha, banafasha no mu bindi bikorwa bijyanye n’iterambere nko kubakira amacumbi abatishoboye banatanga mituweri.

Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro, Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu, Francis Kaboneka yasabye uru rubyiruko rurangije aya mahugurwa kuba umusemburo w’umutekano n’iterambere birambye barwanya ndetse banakumira ikintu icyo aricyo cyose cyabangamira umutekano.

Minisitiri Kaboneza yabasabye kandi gukomeza kurangwa n’umuco wo gufasha abanyarwanda batishoboye nk’abasaza, abapfakazi n’impfubyi.

gushyira mu bikorwa ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa ndetse bakanabusangiza urundi rubyiruko kimwe n’ abandi banyarwanda muri rusange.

Umuyobozi mukuru wa Polisi, Inspector General of Police, Emmanuel K. Gasana, yashimiye uru rubyiruko umurava n’ubwitange bagaragaje bakurikirana aya mahugurwa.

Yabasabye kuba umusemburo w’impinduka nziza aho batuye ndetse bagakomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kurwanya ibyaha.

IGP Gasana yabasabye gushyira mu bikorwa ubumenyi bayungukiyemo bahanahana amakuru n’inzego z’umutekano bityo kugira ngo ibyaha bitandukanye bibashe gukumirwa.

Yabasabye kandi kugira ikerekezo mu byo bakora kandi bakarangwa n’indangagaciro z’u Rwanda, nk’ubunyangamugayo n’izindi.

Minisitiri w’umutekano sheihk Musa Fazil Halerimana, yagiriye inama uru rubyiruko, guharanira ndetse bagashyira inyungu z’igihugu imbere, yabibukije ko igihugu kimaze kugera kuri byinshi kandi mu gihe gito, ibi akaba yababwiye ko byatewe n’umuyobozi ufite ikerekezo, nka Perezida w’u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame.

Yagize ati, “Urubyiruko mugomba kugira umuco w’ubwitange. Mugomba kubiharanira kugira ngo nabarumuna banyu bazabafatireho ikitegererezo”.

Joseph Munyaneza, umwe muri uru rubyiruko yashimiye Polisi y’igihugu kubera amahugurwa yabateguriye, akaba yizeje kuzasangiza urundi rubyiruko ibyo yayakuyemo hagamijwe gukumira ibyaha.

Ikiciro cyabene aya mahugurwa, cyatangiye tariki ya 25 Kanama, nacyo kikaba cyari kitabiriwe n’urubyiruko 300.