Urubyiruko 211 rw’abakobwa rwa Kiliziya Gatolika ruzwi ku izina ry’aba”guides” rwaturutse muri Diyosezi Gatolika zitandukanye mu gihugu, basabwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, cyane cyane batanga amakuru y’aho babonye rikorwa. Ni ubutumwa bahawe mu mpera z’he gishize, aho bari bateraniye mu mahugurwa mu Rwunge rw’amashuri yisumbuye “ G.S Notre Dame de Lourdes” Byimana mu karere ka Ruhango.
Aya mahugurwa yabo yateguwe Kiliziya Gatolika. Ushinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, Inspector of Police (IP) Angelique Abijuru, yabahaye ikiganiro ku “ihohoterwa rikorerwa abana, uburyo bwo kuryirinda ndetse n’ingaruka zaryo”.
IP Abijuru yababwiye ko umwana afite uburenganzira bwo kubaho, kwiga, kwandikishwa mu gihe yavutse, kuvuzwa, kumenya ababyeyi be, kurindwa ivangurwa, kurindwa gushimutwa no gucuruzwa, kugaragaza igitekerezo, ndetse afite n’uburenganzira bwo kuruhuka no kwidagadura.
Yagize kandi ati:"Uburenganzira bw’umwana uwo ari we wese bugomba kubahirizwa hatitawe ku buryo yavutsemo, cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose." Yakomeje ababwira ko ihohoterwa rikorerwa abana ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Polisi y’u Rwanda yashyizeho nimero ya terefone itishyurwa yo gutangiraho amakuru y’ihohoterwa ryakorewe umwana, iyo nimero akaba ari 116.
Ushinzwe urubyiruko muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi Padiri Munyangaju Leonald ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana Nzabandi Pascal, bashimiye Polisi y’u Rwanda ku kiganiro yahaye uru rubyiruko, maze barusaba kuba abafatanyabikorwa mu gukangurira abandi kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana hagamijwe kubahiriza uburenganzira bwabo.
Aya mahugurwa y’uru rubyiruko rw’abakobwa kandi yari anagamije kubaremamo icyizere no kubereka ko nabo bashoboye , kwishakamo ibisubizo ndetse no gufatanya n’abandi guteza imbere igihugu.
Kinyarwanda
English











