Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Urubyiruko rwa Nyagatare rwagiriwe inama yo gukumira ibyaha

Nyuma y’iminsi itanu bari mu mahugurwa urubyiruko rugera kuri 600 rwo mu karere ka Nyagatare  mu murenge wa Nyakigando rwiyemeje gushyira hamwe imbaraga mubufatanye na polisi mukurwanya no gukumira ibyaha.

Aya mahugurwa”Youth coferance for peace’ akaba yarimo urubyiruko rukomoka mumpande zitandukanye zo muntara y’iburasirazuba akaba yarateguwe na Miracle church.

Intego y’aya mahugurwa akaba yari ugushishikariza urubyiruko kugira imyumvire imwe mu gukumira ibyaha ndetse no kubakira abatishoboye ,ikindi byari ukubagezaho inkingi zitandukanye  za guverinoma ndetse no kubashishikariza kwihangira imirimo.  

Chief Inspector of Police (CIP) Antoinette Umuraza, umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza polisi n’abaturage  muri polisi y’u Rwanda yashishikarije abari bitabiriye amahugurwa kuba  imbarutso y’amajyambere no gufata iya mbere mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe ku kintu icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano,yakomeje anabizeza ko kandi polisi nayo ibari hafi muri urwo rugamba rwo gukumira ibyaha.

CIP Umuraza yagize ati”buri wese abe ijisho rya mugenzi we kandi buri wese atange amakuru ku kintu icyo aricyo cyose cyabangamira imibereho myiza ya rubanda “.

Yakomeje ababwira ko hazahoraho ingamaba zo kwigisha aabaturage kugirango bagire  umutekano urambye,bagakurikiza indangagaciro nyarwanda na kirazira ,bagakunda igihugu cyabo,bakaba inyangamugayo kandi bakirinda ikintu cyose cyatuma bisenyera igihugu.

Rev. Gad Mugema,  umunyamabanga nshingwa bikorwa  muri miracle church mu ntara y’iburasirazuba yababwiye ko badakwiye kurangwa n’ubuzima bwa kinyamanswa,birinda ibiyobyabwenge ,ubusambanyi ahubwo bashyire imbere kugira ubumenyi nk’abayobozi b’ejo hazaza.