Urubyiruko rwo mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Kiziguro rwiyemeje kugira uruhare mu kurwanya inyobwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge birimo urumogi, inzoga z’inkorano n’ibindi byaha muri rusange.
Ubwo butumwa bwatangiwe mu kiganiro cyateguriwe urubyiruko ku bufatanye bwa Polisi ikorera muri Gatsibo, urubyiruko rwibumbiye muri club yitwa “Ishingiro ry’Iterambere-Ndatemwa” hamwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha mu murenge wa Kiziguro.
Amasomo rwaherewe muri icyo kiganiro yari afite insanganyamatsiko igira iti:'Turwanye ibiyobyabwenge twiteza imbere”; kikaba cyarabanjirijwe n’urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge, hatanzwe ubuhamya bwa bamwe mu rubyiruko rwaretse ibiyobyabwenge, hanatangwa inyigisho zitandukanye mu mivugo no mu ikinamico.
Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Gatsibo, Inspector of Police(IP) Roger Rwakayiro , yakanguriye urubyiruko rugera kuri 90 ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge rutangirira ku muntu ku giti cye, yirinda ibifite aho bihurira n’ibiyobyabwenge.
IP Rwakayiro yagize ati:”Umutekano u Rwanda rufite kugeza ubu, tuwukesha ubufatanye n’abaturage ku gukumira n kurwanya ibyaha n’uruhare rw’urubyiruko muri iyi gahunda, n’ubwo tuwufite ariko, hari abatabyitaho barimo n’urubyiruko nkamwe, niyo mpamvu ubufatanye namwe ari ingenzi.”
Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzakomereza no mu yindi mirenge y’akarere ka Gatsibo.
Akarere ka Gatsibo kakaba gafite urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha rugera ku 1200, itsinda rigizwe na 20,000 by’urubyiruko bifite ibikorwa byibanda ku bukangurambaga mu kurwanya ibyaha biciye mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’umutekano wabo.
Kinyarwanda
English











