Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Urubyiruko rwa Kamonyi rwakanguriwe kurwanya ruswa n’ibiyobyabwenge

Mu mpera z’icyumweru gishize, urubyiruko rwibumbiye mu ihuriro ryitwa Urungano rwa Kamonyi, rubifashijwemo n'Ikigo y'Urubyiruko  cya Kamonyi (Kamonyi Youth Center) n'urwego rw'umuvunyi ishami rirwanya ruswa n'akarengane, rwateguye ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa, akarengane n’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, ubu bukangurambaga bukaba bwarabimburiwe n’urugendo rwo kwamagana ruswa, akarengane n 'ibiyobyabwenge  rwatangiriye ku kigo cy'Urubyiruko  cya Kamonyi rusorezwa ku nzu yakira abagenzi (Guest House) yitwa Ijuru rya Kamonyi, ari naho hatangiwe ubutumwa bwo kurwanya ruswa, akarengane n 'ibiyobyabwenge.

Madamu Kayumba Tharcille ushizwe amashyirahamwe y'urubyiruko no kurwanya ruswa ku rwego rw' umuvunyi, yahaye uru rubyiruko ikiganiro cyo kurwanya ruswa  aho yavuze k’ububi bwayo, asobanura ko igira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, kuko ibyo igihugu cyagakoresheje mu nyungu rusange byikubirwa na bamwe, bigatuma umunyarwanda adatera imbere.

Yakomeje avuga ko n’ubwo igihugu cyacu cyateye intambwe mu kurwanya ruswa, hagikenewe imbaraga za buri munyarwanda, kuko urugamba rwo kuyitsinda ntirwakoroha abaturage batarugizemo uruhare

Yasoje asaba abatrage muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko kudatanga ruswa igihe bagiye gusaba serivisi bemererwa n’amategeko, kuko abo bayiha baba bahembwa amafaranga ava mu misoro y’abo.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi Chief Inspector of Police (CIP) Jean Baptiste Irabaruta wari witabiriye ibi biganiro, yasobanuriye uru rubyiruko  amoko y’ibiyobyabwenge bikunze kugaragara mu Rwanda, anabamenyesha ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge aho yagize ati:”Uwanyoye ibiyobyabwenge bimutera gukora ibindi byaha binyuranye birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata abagore n’abana ku ngufu, guta amashuri n’ibindi byaha by’urugomo”.

CIP Irababruta yavuze ko kuba urubyiruko arirwo maboko y’igihugu, baramutse bahagurukiye rimwe bakarwanya ibiyobyabwenge byashoboka, kandi bakanakangurira abandi banyarwanda kubirwanya, maze ikibazo cy’ibiyobyabwenge buri munyarwanda akakigira icye.

Ibi biganiro byari byanitabiriwe n’umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka kamonyi Munyakazi Epimaque, n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge Umugiraneza Marthe.