Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Urubyiruko rwa ADEPER rwakanguriwe kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge,Senior Supt. of Police (SSP),Urbain Mwiseneza,yakanguriye urubyiruko 473 ruhagarariye urundi rwo  mw’ itorero rya  ADEPER, mu Rwanda, kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya itundwa, ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Yabahaye ubu butumwa mu kiganiro yagiranye nabo ku ya 21 Mutarama mu mwiherero wabo w’iminsi  ibiri, ni ukuvuga, tariki ya 21 na 22 Mutarama, mu ka kagari ka Gitarama,umurenge  wa Nyamabuye.

Uru rubyiruko rwavuye muri za paruwasi 365 za ADEPER n’abahagarariye iri torero muri za kaminuza mu Rwanda.

SSP Mwiseneza yabwiye uru rubyiruko ko, ibiyobyabwenge, nka kanyanga,urumugi,bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ubinywa no ku iterambere muri rusange.

Yagize ati,̋ Uwabinyoye nta bwenge agira.Nibyo bisigara bimuyoboye.Bimukoresha ibyaha birimo gukubira no gukomeretsa,gusambanya abana ku ngufu.Umunywi w’ibiyobyabwenge ntashobora gutera imbere cyangwa ngo ateze imbere iguhugu''

SSP Mwiseneza yakanguriye uru rubyiruko kujya rutanga amakuru ku gihe ku banywa,abatunda n’abacuruza ibiyobyabwenge.

Yibukije abaturage muri rusange ko ku bitaro byose by’uturere hari ishami rishinzwe kugira inama ababaswe n’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Iya 594 ivuga ko, umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bw’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.

Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu. Mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.

Ingingo ya 595 yo ivuga ko, umuntu wese ufasha undi kubona uburyo bumworoheye bwo gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, amuha aho abikoreshereza cyangwa amubonera ubundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu.

Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ni na byo bihanishwa uwahawe ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo abiherewe ku mpapuro mpimbano z’abaganga cyangwa ku mpapuro zatanzwe ku buryo bw’uburiganya cyangwa uwatanze izo mpapuro azi ko nta kuri kurimo.

Umuntu wese utanga ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo ashingiye ku mpapuro abona ko nta kuri kurimo, ahanishwa ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Ingingo ya 596 ivuga ko,bitabangamiye ibivugwa mu ngingo ya 220 y’iri tegeko ngenga, umuntu wese ushora umwana mu biyobyabwenge mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu.