Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Urubyiruko rw?abanyarwanda baturutse hirya no hino ku Isi basuye Polisi y? u Rwanda

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nyakanga, ku cyicaro gikuru cya Polisi y? u Rwanda giherereye ku Kacyiru, umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n?abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza yakiriye kandi aganiriza urubyiruko rugizwe n?abanyarwanda 118 baturutse mu bihugu 22 bitandukanye, rwibumbiye mu itsinda ryiswe ?Rwanda Youth Club Belgium?.

Uru rubyiruko rwiganjemo abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hakaba harimo n?abageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Uru ruzinduko rwiswe ?Rwanda Youth Tour? rubaye ku nshuro ya kabiri mu gihe ku nshuro ya mbere hari mu mwaka ushize wa 2021.

DIGP Ujeneza yabashimiye igitekerezo bagize cyo gusura Polisi y?u Rwanda, nk?urwego rurajwe ishinga no gutanga serivisi nziza ku baturarwanda bose.

Yagize ati:?Polisi y? u Rwanda ishyira imbere gukorana n?abaturarwanda ishinzwe gucungira umutekano no gukorera mu mucyo nk?uko biri mu nshingano zayo. Mwese muri ba ambasaderi b?u Rwanda nk?igihugu kandi mukanaba ba ambasaderi ba Polisi y?u Rwanda; igihe mufite ishyaka ryo gukunda igihugu munafasha gutanga ubutumwa bwiza, kugaragaza indangagaciro n?umuco by?u Rwanda mu ngeri zose bityo mugatanga umusanzu wanyu ku mutekano n?iterambere by?igihugu cyanyu.? 

Yabakanguriye kwinjira muri Polisi y?u Rwanda no gushyigikira ingamba zishyirwaho mu kubumbatira umutekano w?igihugu.

Uru rubyiruko rwaganirijwe ku mateka ya Polisi y?u Rwanda, imiterere n'ibikorwa byayo, ubufatanye bwayo n?abaturage n?ibikorwa bya Polisi bigamije guteza imbere imibereho myiza y?abaturage, n?uburyo ikorana by?umwihariko n?urubyiruko mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y?abaturage.

Kennedy Bizimana, ukuriye iri itsinda ry?urubyiruko, yavuze ko intego y?iri huriro ry?urubyiruko ryashinzwe mu 2021, ahanini ari ugufasha urubyiruko rw?abanyarwanda rwavukiye mu bindi bihugu kwiga no gusobanukirwa amateka n?umuco by?iwabo.

Yagize ati: "Twatangirije iri huriro, umwaka ushize mu gihugu cy?u  Bubiligi ariko ubu rimaze kwaguka kugera ubu rikaba rihuriyemo urubyiruko rwo mu bihugu 22. Turashaka kwiga, gusobanukirwa, no gukoresha amahirwe ahari kandi tukayahuza n?ibyo mu bihugu dutuyemo.?