Umuyobozi mukuru wa Polisi y’ u Rwanda CGP, Emmanuel K. Gasana, kuri uyu wa 31 Kanama, yahuye n’ urubyiruko rw’ abakorana bushake ruteraniye mu kigo cy’ amashuli cya Polisi kiri mu Karere ka Musanze, aha umuyobozi wa Polisi akaba yabasabye kuba umusemburo w’ iterambere,bashyira imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha binyuze mu guhanahana amakuru ku gihe n’ inzego z’ umutekano.
Uru rubyiruko rugera kuri 300, ruteraniye mu kigo cy’ amashuli cya Polisi, aho barimo guhabwa amahungurwa y’ iminsi 10, aya mahugurwa akaba ari ayo kurwanya no gukumira ibyaha. Uyu muryango w’ urubyiruko rw’ abakoranabushake ukaba kandi ufite abanyamuryango bagera ku 7,000, bari hirya no hino mu gihugu hose. Muri bimwe mu bikorwa bakora, hakaba harimo, gufasha imiryango itishoboye bayubakira ndetse banayisanira amazu.
Aba basore n’ inkumi bakaba kandi banakora ibindi bikorwa birimo gukangurira urundi rubyiruko cyane urw’ abanyeshuli aho babakangurira kwitandukanya ndetse no kurwanya ibyaha birimo, nko kunywa ibiyobyabwenge, ihohotera rishingiye ku gitsina, ruswa n’ ibindi.
Mukiganiro kirambuye, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yagejeje kuri uru rubyiruko, yabasobanuriye kuri bimwe mu bikorwa bibangamiye umutekano w’ igihugu, nka za poropaganda usanga ahanini zuzuyemo imyumvire igamije kuyobya abatura Rwanda, akaba kandi yanavuze ko bene izi nyigisho usanga ahanini zikunze kunyuzwa mu itangazamakuru.
CGP Gasana akaba kandi yavuze ko kuri ubu hari ibyaha bigenda bihindura isura, ibi byaha bikaba birimo ibifitanye isano n’ umuvuduko w’ iterambere, ibijyanye n’ ikoranabuhanga ndetse na ruswa.
Yasabye uru rubyiruko kandi gukomeza gukorera hamwe kuko aribyo byatuma bagera ku ntego bihaye ndetse nibyo igihugu kiba kibategerjeho muri rusange.
IGP Gasana yagize ati, “Indoto zidashyizwe mu bikorwa ziba zipfuye ubusa, ibi akaba ari nabyo byaviramo urubyiruko kuba imbura mukoro.
Mugihe kingana n’ iminsi 7 uru rubyiruko rumaze muri aya mahugurwa, rwahawe andi masomo arimo, indanga gaciro z’ u Rwanda, umuco, ukwigira, ubutwari ndetse n’ uruhare rw’ abatura Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Umuyobozi mukuru wa Polisi, yavuze ko guhanahana amakuru kugihe no guhabwa amahugurwa atandukanye ko ari ngombwa kugira ngo ibyaha birimo nk’ icuruzwa ry, abantu no kwigana amafaranga bibashe kurwanywa no gukumirwa mu gihugu.
Abateraniye muri aya mahugurwa bagaragaje ubushake bukomeye bwo kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye, bafatanya n’ inzego z’ umutekano.
Kinyarwanda
English











