Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Kanama, urubyiruko rw'abanyeshuri 2001 basoje urugendo rwo kugororwa rwaberaga mu Kigo Ngororamuco giherereye ku kirwa cya IWAWA mu karere ka Rutsiro, nyuma yo kumara igihe gisaga umwaka bahabwa inyigiisho zitandukanye zibafasha guhindura imitekerereze n'imyitwarire, bigishwa imyuga inyuranye n'ubumenyi bwo kwiteza imbere.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dominique Habimana, ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) Fred Mufulukye , Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura n'abandi bayobozi batandukanye.
Uru rubyiruko rwahoze mu bikorwa bitandukanye bibangamira umutekano n'ituze rusange bya rubanda birimo urugomo, ubuzererezi, ubujura no gukoresha ibiyobwenge ariko nyuma yo kugororerwa muri iki kigo rukaba rumaze kubona ingaruka z'ibyo rwakoraga ndetse no guhinduka nk'uko babivuga mu magambo n'ubuhamya bwabo ko ngo uwari SAWULI yahindutse PAWULO.
Mu gihe gisaga umwaka bamaze bagororwa bahawe ubufasha butandukanye cyane cyane bugamije kubafasha guhindura imyumvire ndetse no gufata imyanzuro n'ibyemezo bikwiye. Bahawe kandi inyigisho ku burere mboneragihugu, indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, ikinyabupfura ndetse n'ubunyangamugayo. Bize kandi n'amasomo y'imyuga atandukanye arimo ububaji, ubufundi, ubukanishi, ubuhinzi bwa kijyambere, ubudozi ndetse n'amategeko y'umuhanda no gutwara ibinyabiziga.
Muri iyi myuga bize kandi bahawe n'amahirwe yo kuyishyira mu bikorwa mu buryo bubabyarira inyungu, aho hari abagize uruhare mu kubaka bimwe mu bikorwaremezo birimo ibikoni, ubwiherero n'ubwogero bwo muri iki kigo bagororerwamo kandi bakabihemberwa amafaranga nk'abandi bakozi basanzwe.
Minisitiri Habimana yibukije abanyeshuri basoje amahugurwa ko impamvu igihugu cyabahaye andi mahirwe ari uko cyari kibizeyemo imbaraga zacyo kandi zubaka, abibutsa ko amasomo bahawe muri iki Kigo ari meza cyane bityo ko ayo mahirwe babonye batagomba kuyapfusha ubusa.

Yagize ati:"Iriya myuga mwatweretse mwize, muzagende muyishyire mu bikorwa mwiteze imbere mwebwe ubwanyu, imiryango yanyu n'igihugu muri rusange. Mufite imbaraga, izo mbaraga rero mugomba kuzikoresha mukora ibyiza bizabafasha kubaka ejo heza hazaza."
Yababwiye ko hanze aho basubiye ubuyobozi buzakomeza kubafasha, ababwira ko bagomba gushaka akazi kabahuza kakababuza gusubira mu ngeso mbi bahozemo, kandi bakanitabira gahunda za leta. Ati: "Nutecyereza icyo gukora ukumva ntikiza, uzegere ubuyobozi buzagufasha buriteguye."
Yakomeje abibutsa ko bagomba kwirinda gusubira mu ngeso mbi bahozemo ndetse bakareka abari inshuti zabo zishobora kongera kubibashoramo.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi yibukije abanyeshuri basoje amahugurwa ko hagora intambwe ya mbere yo kuva mu ngeso mbi, naho izindi zose zoroshye, yabijeje kandi ko Polisi izakomeza kubaba hafi mu gihe bakomeza inzira yo kugororoka ndetse anabihanangiriza kutazateshuka ngo basubire mu ngeso bahozemo.
Yagize ati:"Indangagaciro n'ikinyabupfura muvuga ko mwize mwamenye, mwazimenyeye mu kigo, ubu rero mugiye kuza hanze aho musabwa kuzabishyira mu bikorwa. Ni ho tuzarebera ko mwabimenye koko."
IGP kandi yanaboneyeho kubamenyesha ko ibinyobwa n'inzoga byangiza ubuzima ubuyobozi bwahagurukiye kubica burundu, ko bitazongera kubangiza ariko anababwira ko nabo bagomba kubigiramo uruhare.
Nayituriki Jacques, imboni y'impiduka atanga ubuhamya bw'urugendo rwe rwo gukoresha ibiyobyabwenge nyuma akaza kugororerwa muri iki kigo, yakanguriye bagenzi be basoje amahugurwa yabo uyu munsi ko hanze bagiye ibiyobyabwenge bikiriyo, ariko ko inyigisho bahakuye n'amasomo y'imyuga ari byo bizabafasha bagakura amaboko mu mifuka bagakora.
Muri iki Kigo bafasha abakirimo guhindura imyitwarire, babarinda ingeso z'ubuzererezi n'ibiyobyabwenge; kwiga imyuga bagahabwa ubumenyi bw'ibanze mu bwubatsi, ubuhinzi, ububaji n'indi myuga ngiro ifatika; gusubizwa mu miryango bakagarurwa mu buzima busanzwe no gufashwa kwihangira imirimo ibinjiriza amafaranga.
Ikigo Ngororamuco cya Iwawa kuri ubu gifite hafi 50% by'abahagororerwa, mu gihe mu bigo nk'ibi hirya no hino mu gihugu bose basaga 8317. Imibare igaragaza ko kandi 95% by'abagororwa bakoreshaga ibiyobwenge ndetse n'ubusinzi bukabije.

Kinyarwanda
English










