Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Werurwe 2015, Ministiri w’umutekana Sheih Musa Fasil Harelimana yafunguye amahugurwa y’urubyiruko rw’abakoranabushake rugera kuri 506 rugizwe n’abahungu 379 hamwe n’abakobwa 127.
Aya mahugurwa akaba azamara icyumweru mu kigo cy’itorero ry’igihugu cya Nkumba mu karere ka Burera.
Yasabye urwo rubyiruko kubungabunga ibyagezweho n’igihugu baharanira gufatanya n’izindi nzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Uru rubyiruko rw’abakoranabushake rukaba ruzigishwa amasomo atandukanye harimo kurwanya no gukumira ibyaha, indangagaciro z’igihugu, ibijyanye n’iterambere ndetse n’uburyo bwo gutangira makuru ku gihe.
Yababwiye ko umutekano igihugu gifite ari ari imbuto z’ubuyobozi bwiza maze abasaba kuzita ku masomo bazahabwa kugira ngo bizabafashe mu kugera ku nshingano zabo.
Yabasabye kandi kugira uruhare mu kubungabunga umutekano bahanahana amakuru n’inzego z’umutekano kugira ngo abakora imirimo itandukanye mu gihugu bayikore bafite umutekano usesuye.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yasabye urwo rubyiruko gukoresha neza igihe cyarwo kandi bakagikoresha mu bikorwa bibafitiye akamaro ndetse n’igihugu muri rusange.
Yabasabye kugira uruhare mu gukumira ibyaha kuko igihugu gifite umutekano kirangwa n’iterambere.
Yagize ati: “Twese twifuza igihugu gitekanye kandi gifite iterambere, ni ngombwa ko dushyira hamwe imbaraga zacu twese kugira ngo dushake icyateza imbere igihugu cyacu”.
Yasoje abasezeranya ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gufatanya nabo mu kubungabunga umutekano no gushakira abanyarwanda n’abatuye u Rwanda umutekano usesuye.
Kinyarwanda
English










