Abanyamuryango 247 b’umuryango w’urubyiruko ruharanira iterambere rirambye ry’u Rwanda (RYOSD) baturutse mu gihugu, biyemeje gufata iya mbere mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda n’Ingabo muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Iyi ntego bakaba bayifatiye mu nama rusange y’umuryango, aho bari batumiye n’inzego z’umutekano , Polisi n’Ingabo kuri uyu wa kane taliki ya 20 Werurwe 2014, ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro cyatanzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police(ACP) Damas Gatare, yashimiye ubuyobozi bw’uyu muryango kuri gahunda nziza bafite yo gufasha urubyiruko kumenya aho igihugu cyacu cyavuye n’aho kirimo kujya, aho yabibukije ko kuba Umunyarwanda ari agaciro kanini kandi bagomba kugaharanira, bitabira gahunda za Leta.
Yakomeje avuga ko kuba urubyiruko arirwo rugize umubare munini w’abanyarwanda, rukwiye kuba umusemburo w’amajyambere.
Yaboneyeho umwanya wo kwizeza urwo rubyiruko ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gufatanya narwo mu bikorwa byose biteza igihugu imbere harimo no gushakira hamwe umutekano ku bufatanye n’izindi nzego bireba, rukirinda ingeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi byaha dore ko umubare munini w’abakoresha ibiyobyabwenge usangwa mu rubyiruko.
Nyuma y’ibiganiro, uru rubyiruko rwiyemeje ko bagiye kwigisha urundi rubyiruko baturanye mu turere bavuyemo ndetse bakababwira ko abanyarwanda aribo batezemo icyizere cy’ejo hazaza.
Hategekimana Richard, umuvugizi w’uyu muryango ku rwego rw’igihugu yavuze ko umuryango wabo ufite gahunda yo kuba intangarugero mu gutsimbataza iyi gahunda. Aha akaba yagize ati:” Abanyamuryango bacu twihaye gahunda yo guca ukubiri n’ivangura mu banyarwanda, kunywa ibiyobyabwenge, twigisha bagenzi bacu gukunda igihugu no kurangwa n’indangagaciro z’ubunyarwanda tunafatanya n’izindi nzego kugiteza imbere.”
Iyi nama kandi yari yitabiriwe na Brigadier General Emmanuel Bayingana, umuyobozi w’itorero ry’igihugu wungirije, akaba yatanze ikiganiro ku buryo “Ndi Umunyarwanda” ariyo yabashishije ababohoye igihugu kugera ku nshingano zabo kuko bataranzwe n’ivangura iryo ari ryo ryose kuko bari bafite intego, akaba yabasabye kurangwa no kugira intego n’indangagaciro zo gukunda igihugu.
Uyu muryango w’urubyiruko ruharanira iterambere rirambye ry’u Rwanda (RYOSD), ugizwe n’abanyamuryango barenga 600 mu gihugu hose.
Kinyarwanda
English











