Abanyamuryango 184 b’umuryango w’urubyiruko ruharanira iterambere rirambye ry’u Rwanda (RYOSD) bo mu mujyi wa Kigali, biyemeje gufata iya mbere mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Iyi ntego bakaba bayifatiye mu nama bagiranye n’inzego z’umutekano kuri iki cyumweru tariki ya 9 Gashyantare.
Mu kiganiro cyatanzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police(ACP) Damas Gatare, yabasobanuriye amoko y’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo zirimo ko kubinywa, kubicuruza bihanirwa n’itegeko, guta amashuri, kuba ubinywa bimutera gukora ibindi byaha: ubusambanyi, gukubita no gukomeretsa bishobora kuvamo urupfu n’ibindi, ndetse n’uko babyirinda.
Yakomeje avuga ko kuba urubyiruko arirwo rugize umubare munini w’abanyarwanda, rukwiye kuba umusemburo w’amajyambere.
Yaboneyeho umwanya wo gusaba urwo rubyiruko gukorana na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego bireba, ruba ijisho ry’umuturanyi, rugatanga amakuru yahungabanya umutekano ku gihe, rukumira ibyaha bitaraba kandi vuba, rukirinda ingeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge, dore ko umubare munini w’abakoresha ibiyobyabwenge usangwa mu rubyiruko.
Nyuma y’ibiganiro, uru rubyiruko rwiyemeje ko bagiye kwigisha urundi rubyiruko baturanye mu midugudu ububi bw’ibiyobyabwenge ndetse bakababwira ko abanyarwanda aribo batezemo icyizere cy’ejo hazaza.
Hategekimana Richard, umuvugizi w’uyu muryango ku rwego rw’igihugu yavuze ko umuryango wabo ufite gahunda yo kuba intangarugero mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha. Aha akaba yagize ati:” Abanyamuryango bacu twihaye gahunda yo guca ukubiri n’ibiyobyabwenge, twigisha bagenzi bacu kwirinda icyo cyorezo, kwishakira imirimo duharanira kwicungira umutekano”.
Umwe mu banyamuryango witwa Dusenge Rebecca uturuka mu Karere ka Gasabo yagize ati:” Ubu ngiye kwigisha urubyiruko duturanye nzi runywa ibiyobyabwenge ndetse n’ababinywa ububi bwabyo, mbasabe kubireka nibananira mbashyikirize inzego za Polisi y’u Rwanda”.
Iyi nama kandi yari yitabiriwe na Brigadier Generali André Rwigamba, umuyobozi w’ingabo mu mujyi wa Kigali, akaba yatanze ikiganiro rw’urubyiruko mu kuungabunga umutekano w’igihugu, akaba yabasabye kurangwa n’indangagaciro zo gukunda igihugu.
Uyu muryango w’urubyiruko ruharanira iterambere rirambye ry’u Rwanda (RYOSD), ugizwe n’abanyamuryango barenga 600 mu gihugu hose.
Kinyarwanda
English











