Urubyiruko rugera kuri 300 rwibumbiye mu muryango w’urubyiruko ruharanira iterambere rirambye (RYOSD), ruri mu mahugurwa y’iminsi 9 mu ishuri rikuru rya Polisi riri i Musanze, kuri uyu wa mbere rwasuwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis, akaba yarabasabye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha barushaho gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu guhanahana amakuru y’icyahungabanya umutekano.
Kaboneka yasabye uru rubyiruko kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu ndetse no kuba abaturage bashishikajwe no gushaka ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite cyane cyane ibirebana n’umutekano.
Yakomeje abasaba buri gihe kurangwa no kwihesha agaciro aho yagize ati:” Muzi impamvu muri iyi minsi abantu benshi basaba ubwenegihugu nyarwanda? Ni uko u Rwanda n’abanyarwanda bihesheje agaciro”.
Kaboneka yakomeje abwira urwo rubyiruko ko kuva aho abanyarwanda bashyiriye imbaraga zabo hamwe bakarenga ibibatanya, uyu munsi bari kwishimira ibyo bamaze kugeraho, akaba yaraboneyeho kubasaba kwirinda ababashuka babashora mu mitekerereze mibi, aho yagize ati:” Mugomba guhaguruka mukarwanira ukuri, nta na rimwe umuntu urwanira ukuri ajya atsindwa”.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yashimiye uru rubyiruko kubera ubushake n’uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha.
Yaboneyeho umwanya wo kubasaba gukurikira neza amasomo bazahererwa muri aya mahugurwa, abasaba ko ubumenyi bazakuramo bazabukoresha mu kubungabunga umutekano aho batuye.
Umuyobozi w’uru rubyiruko Mutangana Jean Bosco, yavuze ko umutekano ari Ishingiro ry’iterambere, akaba yaragize ati:” Twese tuzi ukuntu bakuru bacu na bashiki bacu batanze ubuzima bwabo ngo babohore iki gihugu, turashaka kubigana dukorana n’inzego z’umutekano tugakumira tukanarwanya ibyaha n’uwashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu”.
Uru rubyiruko rugera kuri 300 rwaturutse mu mpande zose z’igihugu, hakaba harimo ab’igitsina gore 105.
Kinyarwanda
English











