Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Urubyiruko n’abaturage ba Gakenke bakoze urugendo rwamagana ibiyobyabwenge

Mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byahariwe icyumweru cy’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (Community Policing week) mu karere ka Gakenke, kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Gicurasi, abayobozi b’akarere, aba Polisi n’abaturage biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri bakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge mu karere kabo.

Uru rugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge rukaba rwakozwe n’ibigo by’amashuri b’ibigo bya ES Kirebe na ES Karambo ndetse n’abaturage bose hamwe bagera ku bihumbi 3500.

Nyuma y’urwo rugendo, bahuriye mu kibuga cy’umupira w’amaguru cy’akagari ka Karambo, abayobozi bageza kuri urwo rubyiruko n’abaturage ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge, n’ibindi byaha mu rwego rwo kwibungabungira umutekano.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ntakirutimana Zephilin, yasabye abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga kubireka hakiri kare, kuko bibangiriza ubuzima, ahubwo bakitabira gahunda za leta zibateza imbere.

Ntakirutimana yavuze ko ubufatanye burangwa hagati y’akarere ka Gakenke na Polisi ari ingirakamaro, kuko bigaragara ko hari ibyaha byagabanutse nk’ urugomo, ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’ibindi kubera gukorera hamwe.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke Senior Superintendent of Police(SSP)Gibert Ruhorahoza yabwiye abaturage ko nabo bafite inshingano yo guhuriza hamwe imbaraga, bagakorana na Polisi, hagamijwe kugira igihugu gitekanye, akaba yasabye abaturage gutangira amakuru ashobora guhungabanya umutekano wabo ku gihe.

Yakomeje ahamagarira abanyeshuri bari bateraniye aho kwitandukanya no gukoresha ibiyobyabwenge kuko uretse no kubangiriza ubuzima, bishobora gushora bamwe mu banyeshuri  mu bikorwabibi birimo urugomo,  imibonano mpuzabitsina,nayo ishobora kuvamo inda zitateguwe ndetse n’agakoko gatera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

SSP Ruhorahoza yasoje abasaba ko bakwita ku masomo yabo, kugirango bazavemo abayobaozi b’ejo heza hazaza nabanyarwanda bafite ubumenyi butandukanye buzabafasha guteza imbere igihugu cyabo.

Nyuma y’ibyo biganiro, umwe mu banyeshuri Gasasira Onesphore wiga mu mwaka wa 5 w’indimi n’ubuvanganzo, yavuze ko asobanukiwe ububi bw’ibiyobyabwenge bityo akaba agiye gushishikariza bagenzi be  kugaragaza uruhare rwabo mu kubyirinda, kuko bibicira ubuzima n’ejo hazaza habo heza, bikagira kandi ingaruka mbi ku myigire yabo.

Icyumweru cy’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (Community Policing week) mu karere ka Gakenke cyatangiye  kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Gicurasi, abaturage bakaba bahabwa amahugurwa yo kurwanya no kuburizamo ibyaha bitaraba, guhugurwa ku kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, gukora umuganda n’ibindi bikorwa bigamije kurwanya ubukene muri aka karere.