Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rikorera mu Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Gicurasi, ryahaye impano y’imodoka 3 inzego zifite aho zihurira n’impunzi, imwe ikaba yahawe Polisi y’u Rwanda, indi ihabwa minisiteri ishinzwe impunzi no kurwanya ibiza (MIDIMAR) ndetse n’ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda.
Uhagarariye UNHCR mu Rwanda, Niemah Warsane akaba ariwe washyikirije izo modoka zo mu bwoko bwa Toyota 4WD Minisitiri ushinzwe impunzi no kurwanya Ibiza Mukantabana Séraphine, Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi (DIGP) Stanley Nsabimana ndetse n’uhagarariye ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda.
Neimah akaba yavuze ko izi modoka buri imwe ifite agaciro k’amadolari ya Amerika ibihumbi 52, akaba akabakaba miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iri shami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi kandi ryanahaye izi nzego mudasobwa ebyiri ebyiri.
Akaba yagize ati: “Izi nzego zikorana bya hafi mu gutabara impunzi, izi mpano zikaba arizo kwifashisha mu mirimo bashinzwe yo gufasha impunzi.
DIGP Nsabimana akaba yashimiye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi akavuga ko iyi modoka izafasha mu guteza imbere imikoranire ya Polisi n’impunzi, cyane cyane ,uri gahunda ya Polisi yo gukangurira impunzi gahunda yo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya ibiyobyabwenge, kuringaniza imbyaro n’ibindi byaha bitandukanye.
Kinyarwanda
English










