Umuhungu w'imyaka 17 yatahutse mu Rwanda amahoro nyuma yo gucika umugabo ukekwaho ibyaha byo gucuruza abantu akaba yarabikoraga yitwaje ko ari umupasitoro w'idini rya gikirisitu.
Uwo muhungu yagarutse mu Rwanda afashijwe na Polisi y'igihugu cy'u Rwanda ifatanije na ambasade y'u Rwanda mu Bugande yakoze iperereza ku mpamvu uwo mwana w'umuhungu ari Uganda ikaba yaranashyizeho gahunda y'uburyo uwo mwana yatahuka mu Rwanda agashyikirizwa umuryango we.
Polisi y'u Rwanda na Polisi ya Uganda ziri gukorera hamwe mu iperereza ry'uwo mu pasiteri waba yaragize uruhare muri ibyo bikorwa bikekwa ko ari mu gihugu cya Uganda. Iryo perereza kandi rigamije kugarura mu Rwanda abandi bana batwawe mu buryo bwo gucuruzwa bakekwaho kuba bafitwe n'uwo mu pasitori.
Umuvugizi wa Polisi y'igihugu, Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa, yabwiye abanyamakuru, tariki ya 15 Mata 2015, ko uwo mwana w'umuhungu yatwawe mu kwezi k'Ukuboza umwaka ushize, akaba yari kumwe n'abandi bana umunani, babambutsa umupaka mu buryo bunyuranije n'amategeko babajyana mu gihugu cya Uganda, bajyanwa n'uwo mu pasitori.
Yakomeje agaragaza uburyo uwo mupasitori yabeshye uwo mwana w'umuhungu n'abandi bana bari kumwe nawe ko abajyanye mu gihugu cya Uganda mu masengesho. Baramwizeye abajyana mu gihugu cya Uganda abanyujije mu nzira zinyuranije n'amategeko.
CSP Twahirwa: "Bageze mu gihugu cya Uganda, pasitoro yari afite umugambi wo kubandikisha nk'impunzi muri UNHCR kugirango nibabona ubuhunguro mu bihugu by'iburayi, azabacuruze cyangwa abakoreshe mu bikorwa bitandukanye binyuranije n'amategeko birimo uburaya n'imirimo y'agahato".
Nyuma y'uko nta kigaragaza ko bazaguka mu Rwanda, uwo mwana w'umuhungu yagize amakenga ku byo pasitoro yari yababwiye. Yafashe umwanzuro wo kwegera abantu ababwira ibyamubayeho, abo bantu bamugira inama yo kujya kuri ambasade y'u Rwanda muri Uganda abasaba ubufasha.
Ambasade y'u Rwanda muri Uganda yabimenyesheje Polisi y'u Rwanda n'inzego z'ubuyobozi bwa Uganda, bashyiraho gahunda yo kugarura uwo mwana mu Rwanda.
Tariki ya 15 Mata 15, yagaruwe mu Rwanda amahoro ashyikirizwa umubyeyi we umubyara, utuye mu karere ka kamonyi, akaba yari amaze amezi ane atamubona.
CSP Twahirwa yagize ati: "Iperereza rirakomeje kugirango ababigizemo uruhare bose bafatwe bashyikirizwe ubutabera kandi n'abandi bana 8 nabo bajyananywe n'uwatashye bacyurwe kandi bashyikirizwe imiryango yabo. Abagize uruhare muri ibi byaha byo gucuruza abantu bakunze kwigaragaza nk'abantu beza, bafite umutima mwiza ariko mu by'ukuri bafite ibyo bagamije bibi cyane".
Yakomeje agira ati: "Polisi izakora ibishoboka byose kugirango ababigizemo uruhare bazashyikirizwe ubutabera kugirango bakurikiranweho ibyaha bakozwe. Tuzakomeza gukorana n'imiryango mpuzamahanga haba mu karere cyangwa ku rwego rw'isi kugirango u Rwanda rutaba inzira y'ibyo byaha byo gucuruza abantu".
Yibukuje abaturarwanda gutangira amakuru yafasha iperereza ku gihe n'andi makuru yafasha kurwanya ibyo byaha byo gucuruza abantu".
Icuruza ry'abantu si icyaha giteye inkeke mu Rwanda ariko Polisi y'igihugu yiteguye guhangana n'icyo cyaha aho cyaba hose.
Muri iki gihe, Polisi y'igihugu ifatanije na Interpol, iri muri gahunda yo guha amahugurwa abapolisi ku bijyanye no gucuruza abantu muri gahunda yiswe mu rurimi rw'icyongereza "Smuggling Training and Operations Program (Stop)" igamije gutunganya imicungiro y'imipaka mu kurwanya icyaha cyo gucuruza abantu n'ibindi byaha byambuka imipaka.
Kinyarwanda
English











