Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi wungirije wa UNICEF ushinzwe abana mu Rwanda yasuye Isange One Stop Centre

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Gicurasi umuyobozi wungirije w’umuryango w’abibumbye  UNICEF  ishami ryawo mu Rwanda  Geeta Rao Gupta  yasuye ikigo  Isange one stop centre gishinzwe kwakira no gufasha abana n’abagore abahuye n’ibibazo by’ihohoterwa  gikorera ku bitaro bya Polisi ku kacyiru .

Iki kigo ki kaba cyara funguwe ku mugaragaro mu mwaka 2010 n’umufasha wa nyakubahwa Perezida wa Repuburika Madamu Jeannette Kagame  mu rwego rwo gufasha no kwita ku bana n’abagore  bahura n’ibibazo byo guhohoterwa  kugirango babashe kubona ubuvuzi bw’ibanze n’ubujyanama.

Geeta Rao yagize ati”Isange one stop centre yita ku bibazo by’abana  n’abagore ba hohoterwa  , ikaba ari intangarugero ndetse ibihugu n’abantu bakwiye ku yigiraho mu kurwanya ihohoterwa ry’abana n’abagore.

Isange ikaba iterwa inkunga n’imbuto Foundation na UNICEF, ubu kugeza ubu ikaba imaze kwakira abantu  bagera ku 7,000  by’abana n’abagore bakorewe ihohoterwa.

Mu minsi ishize  nyakubahwa Madame Jeannette Kagame  akaba yaratangije igikorwa cyo  gufungura ku mugaragaro  mubitaro byose mu gihugu hashyirwaho Isange one stop centre.

Chief Inspector of  Police  Shafiga Murebwayire,  umuyobozi wa Isange  yavuze ko isange ikorana na Minisiteri y’ubuzima mu by’ubuvuzi na bunganira mu mategeko mu bijyanye n’ihohoterwa.

Yavuze ko abahohoterwa Bizana ku bushake bwabo abandi bakaza kubera guhugurwa  ibijyanye na Isange abandi bakanyura kuri za sitasiyo zibegereye  ibibazo byabo bikagezwa kuri Isange.