Kuri uyu wa mbere taraiki 18 Gashyantare, umyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yakiriye umuyobozi wungirije wa Polisi ya Zimbabwe DCGP Ngirandi Mind Elliot n’itsinda ry’abantu (5) yari ayoboye.
Aba bayobozi bageze mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 17 Gashyantare mu ruzinduko rugamije gutsura umubano n’ubufatanye ndetse no gusangira ubunararibonye murwego rw’imikorere ya Polisi zombi.
Kuri uyu wa mbere bakaba aribwo basuye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku kicaro gikuru cyayo ku Kacyiru.
Ubwo yakiraga aba bashyitsi, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko u Rwanda na Zimbawe nk’ibihugu by’inshuti hari byinshi buri gihugu cyasangiza ikindi.
Yagize ati” U Rwanda na Zimbabwe ni ibihugu bifitanye umubano, abakuru b’ibihugu byombi bakomeje kurebera hamwe uko inzego zakorana neza kandi zikarushaho gukomera, niyo mpamvu urwego rwa Polisi ya Zimbabwe rwafashe iya mbere rukabishyira mu bikorwa rukaza kudusura.”

Yakomeje avuga ko ubu bufatanye buzibanda cyane mu mikoranire , guhanahana ubumenyi murwego rwo kubaka igipolisi kiza kandi gikora kinyamwuga binyuze mu ikoranabuhanga hagamijwe kubaka amahoro arambye.
DCGP Ngirandi Mind Elliot yavuze ko uru ruzinduka ari urw’ubushuti hagati y’ibihugu byombi ariko cyane cyane rugamije kungurana ubumenyi ku mikorere myiza ya Polisi mu mikoranire n’abaturage hifashishijwe imbuga nkoranyambaga mu gukumira ibyaha.
Yagize ati ”Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda batweretse uko bakorana n’abaturage mu kubumbatira umutekano,ni ikintu kiza natwe twumva tugiye gutangiza iwacu,abaturage bakagira uruhare mu mutekano wabo.
Hari n’ikindi twabonye kijyanye no gukorana n’itangazamakuru cyane cyane imbuga nkoranyambaga, ni uburyo bwiza Polisi yo mu Rwanda yifashisha mu gukumira ibayaha kandi n’abaturage bakabigiramo uruhare batanga amakuru.”
Biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzamara iminsi ine(4) , aba bayobozi bakazasura ibigo bya Polisi bitanga serivisi ku baturage birimo ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga ndetse n’ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu karere ka Musanze.
Kinyarwanda
English











