Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mata 2021,Umuyobozi wungirije muri Polisi y?u Rwanda ushinzwe imiyoborere n'abakozi , DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza yamurikiwe ibikombe 10 by?amakipe ya Polisi y?u Rwanda. Ni ibikombe amakipe ya Polisi yegukanye mu marushanwa yo mu mwaka wa 2019-2020, ibikombe 4 byatwawe n?ikipe ya Taekwondo, 5 byatwawe n?ikipe ya Handball ikindi kimwe giherutse kwegukanwa n?amakipe ngororamubiri ya Polisi tariki ya 25 Mata 2021.
Ubwo umuyobozi yamurikirwaga ibyo bikombe, mu ijambo ry?ikaze ry?umuyobozi w?ishami rishinzwe imicungire y?abakozi muri Polisi y?u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga yahereye ku mavu n?amavuko y?imikino muri Polisi y?u Rwanda aho yavuze ko Polisi y?u Rwanda kuva mu mwaka wa 2000 yari ifite amakipe. Mu mwaka wa 2001 muri Polisi y?u Rwanda nibwo hatangiye imikino n?imyidagaduro, icyo gihe Polisi y?u Rwanda yatangiranye amakipe 7.

ACP Kamunuga avuga ko kuva 2001 amakipe ya Polisi y?u Rwanda ahesha ishema urwego rwa Polisi k yegukana ibikombe mu marushwa y?imbere mu gihugu no hanze.
ACP Kamunuga avuga ko kuva icyo gihe amakipe ya Polisi y?u Rwanda ahesha ishema urwego rwa Polisi kuko akenshi yegukana ibikombe haba mu marushwa y?imbere mu gihugu no hanze. Kugeza ubu amakipe ya Polisi akina imikino ngororamubiri afite ibikombe 8, ni mugihe ikipe ya Police Handball ifite ibikombe 49 kuva yashingwa.
ACP Kamunuga yagize ati? Uyu munsi turerekana ibikombe 10, 9 byakiniwe mu marushanwa yo mu mwaka wa 2019-2020 mbere y?icyorezo cya COVID-19. Hakiyongeraho igikombe amakipe ngororamubiri aherutse kwegukana ejo bundi tariki ya 25 Mata 2021. Muri rusange amakipe yacu aduhesha ishema.?

DIGP/AP, Jeanne Chantal Ujeneza yashimiye abayobozi bahora hafi y'amakipe ya Polisi ashimira n'abakinnyi abasaba guhora batsinda kandi barangwa n'ikinyabupfura.
DIGP/AF, Jeanne Chantal Ujeneza yavuze ko yishimira kuba yaraje muri Polisi y?u Rwanda ahurirana n?intsinzi y?amakipe ngororamubiri asaba abakinnyi kuzakomeza gutsinda. Yavuze ko mu izina rya Polisi y?u Rwanda ashimira abayobozi bafite mu nshingano zabo gukurikirana ubuzima bw?amakipe ya Polisi y?u Rwanda umunsi ku wundi ndetse anashimira abakinnyi uko bitwara mu marushanwa.
Ati? Turabashimira imbaraga, ishyaka n?umuhate bibaranga, ibi bikombe biragaragaza umurava mugira wo gutsinda. Turabasaba guhora mutsinda, muharanire gutera imbere no gutera ibyishimo mu bantu kandi uwatsinze agomba guhora atsinda. Ubuyobozi bwa Polisi y?u Rwanda bubemereye ibyo mukeneye byose kugira ngo mugere ku ntsinzi.?
Yakomeje yibutsa abakinnyi ko ibyo bakora byose n?uko bitwara kose babikora mu isura ya Polisi y?u Rwanda. Yabasabye guhora barangwa n?ikinyabupfura, birinda kwanduza isura yabo nk?abakinnyi ari n'isura ya Polisi y?u Rwanda muri rusange.
Umuyobozi wungirije muri Polisi y?u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n?imari , DIGP/AF Jeanne Chantal Ujeneza yavuze ko imikino ari ingenzi kuko ihuza abanyarwanda n?abanyamahanga ariko cyane cyane igatuma abantu barushaho kugira ubuzima bwiza.
Kinyarwanda
English










