Ku itariki ya 2 Gashyantare, Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU 1-4 ) bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centrafrica-MINUSCA bakorera mu murwa mukuru Bangui yasuye Polisi y’iki gihugu nayo ikorera muri uyu Mujyi.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Sam Rumanzi, ubwo yahuraga na Komiseri Marius Moidamse wa Polisi y’Umujyi wa Bangui, baganiriye uko umutekano wifashe muri uwo Mujyi ndetse n’ubufatanye bwa Polisi zombi mu kurwanya ibyaha no kurinda abaturage bo muri uwo Mujyi; nk’uko bikubiye mu butumwa ndetse no mu nshingano abapolisi b’u Rwanda bahawe.
ACP Rumanzi yabwiye Komiseri Marius Moidamse ko ubufatanye ndetse n’imikoranire myiza ari ngombwa cyane hagati y’abapolisi b’u Rwanda ndetse n’aba Centrafrika; bitanabangamiye amahame y’akazi n’inshingano abapolisi b’u Rwanda bahawe na Loni. Yavuze ko bazakomeza gukora neza akazi kabo muri iki gihugu, baharanira ko abaturage bagira umutekano usesuye ndetse bakanafatanya nabo mu bikorwa byateza imbere imibereho myiza yabo.
Umuyobozi w’abapolisi ba Centrafrika bakorera mu Mujyi wa Bangui yashimiye abapolisi b’u Rwanda muri rusange bakorera muri iki gihugu; akomeza yizeza ubufatanye mu kazi cyane cyane kubungabunga umutekano no kurinda abaturage b’iki gihugu.
ACP Rumanzi kandi yanabonanye n’Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mu Mujyi wa Bangui TAMBO Eric, aho baganiriye ku kazi abapolisi b’u Rwanda bakora ko guherekeza no kurinda abagororwa ku magereza ya Ngaragba,Petevo na Camp de Roux babajyana kuburana ku rukiko rukuru rwa Bangui.
Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mu Mujyi wa Bangui yashimye abapolisi b’u Rwanda ku kazi bakora avuga ko bagakora kinyamwuga n’imyitwarire myiza.
Aba bayobozi bombi muri Centrafrika ubwo bahuraga n’Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda RWAFPU 1-4 muri iki gihugu, bamugaragarije ko bishimiye umutekano n’iterambere biri mu Rwanda kuko mu mezi yashize bagiriye uruzinduko mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo n’amahugurwa.
Kinyarwanda
English











