Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba yakanguriye abatuye akarere ka Ngoma kuba ijisho ry’umuturanyi

Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba, Kazayire Judith yakanguriye abatuye akarere ka Ngoma kuba ijisho ry’umuturanyi nk’uburyo bwo kugira uruhare mu kubungabunga no gusigasira umutekano w’aho batuye.

Ibi yabivugiye mu nama yagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Jarama bagera ku 2500. Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi w’aka karere, Nambaje Aphrodis, Col. Bertin Mukasa n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Janvier Mutaganda.

Mu butumwa yagejeje kuri abo baturage, Umuyobozi w’iyi Ntara yababwiye ati,"Nta tuze ushobora kugira igihe bicika ku muturanyi wawe. Iyo mu rugo rw’umuturanyi hahora amakimbirane, intonganya, imirwano cyangwa ihohoterwa ry’uburyo butandukanye bikugiraho ingaruka byanze bikunze. Ibi biha buri wese inshingano yo guharanira ko mu rugo rw’umuturanyi we haba amahoro n’ituze birambye."

Yakomeje ababwira ati,"Nubona umuturanyi wawe anywa ibiyobyabwenge cyangwa abicuruza uzamugire inama yo kubireka. Natakumvira uzamenyeshe inzego zibishinzwe ayo makuru. Nubireka ukumva ko nta cyo bigutwaye uzaba wibeshye kuko abo babinywa bashobora gusambanya umwana wawe igihe icyo ari cyo cyose; ku buryo bishobora kumuviramo uburwayi budakira. Kuba ijisho ry’umuturanyi rero ni ukumugira inama yo kwirinda no kureka ibinyuranyije n’amategeko no gukumira icyamuhungabanya."

Yabasabye kwirinda urugomo, ruswa , akarengane, no gufatanya gukumira no kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.

Umuyobozi w’iyi Ntara yasabye kandi abo baturage kwirinda amakimbirane; igihe abayeho bakayakemura mu bwumvikane; byabananira bakegera inzego zibishinzwe kugira ngo zibagire inama cyangwa zibakiranure aho kwihanira nk’uko bamwe bajya babigenza.

SSP Mutaganda yababwiye ko ibyaha bikunze gukorwa muri aka karere harimo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge, ubujura,  gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Yongeyeho ko ibi byaha bikorwa ahanini n’abanyoye urumogi n’inzoga z’inkorano z’ubwoko butandukanye zitujuje ubuziranenge; maze abasaba kubyirinda no gutungira agatoki inzego zibishinzwe abishora mu biyobyabwenge byose.

Yababwiye ati," Nta muntu wishora mu biyobyabwenge; yaba abinywa, abitunda, cyangwa abicuruza utera imbere kubera ko iyo afashwe arafungwa akanacibwa ihazabu. Murumva ko amafaranga abishorwamo apfa ubusa nyamara yakabaye ashyirwa mu bindi byemewe n’amategeko bibyara inyungu. Mwirinde kubyishoramo."

SSP Mutaganda yasabye abo baturage kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru ku gihe atuma bikumirwa.