Ku itariki 31 Gicurasi uyu mwaka, ubwo Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba , Judith Kazayire yayoboraga inteko rusange y'urubyiruko rw’akarere ka Gatsibo, yarusabye kwirinda ibiyobyabwenge.
Yarubwiye ko ibiyobyabwenge byangiza ahazaza h’ubinywa kubera ko bigabanya ubushobozi bwo gutekereza no gukora; kandi ko bimutera uburwayi butuma adakora ngo yiteze imbere.
Yababwiye ati,”Nimukangurira urubyiruko bagenzi banyu kwirinda ibiyobyabwenge, tuzagira abaturage bafite ubuzima buzira umuze n’imbaraga zo gukora; bityo biteze imbere n’imiryango yabo; ndetse banateze imbere igihugu."
Umuyobozi w’iyi Ntara yabwiye kandi abo basore n’inkumi ati,"Ubwo mumenye ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge, mubyirinde; kandi mugire uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo, mutungira agatoki Polisi ababyishoramo."
Mu kiganiro yagiranye na bo, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Felix Bizimana yababwiye ko kunywa ibiyobyabwenge bishobora kubatera kwishora mu busambanyi, bukurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda zitateganyijwe, kuba ababyeyi imburagihe, kureka ishuri no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yababwiye ko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ihohotera rishingiye ku gitsina, gusambanya abana; n’ibindi byaha bifitanye isano na byo, akenshi bikorwa n’abanyoye urumogi n’ibindi biyobyabwenge; hanyuma abasaba kubyirinda.
SSP Bizimana yagize kandi ati,"Nk’uko byitwa; ibiyobyabwenge biyobya ubwenge bw’umuntu wabinyoye; igikurikiraho ni ugukora ibyaha bitewe n’uko nta mutimanama aba afite. Ahazaza hanyu ni heza; mwirinde kuhangiza mwishora mu biyobyabwenge."
Yabasabye kugeza ubutumwa bahawe kuri bagenzi babo bahagarariye; bityo bafatanye gukangurira urundi rubyiruko; ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange kutishora mu biyobyabwenge.
Kinyarwanda
English











