Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé yakanguriye abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo kugirango bakumire ibyaha bityo barusheho kugira uruhare mu gusigasira umutekano w’aho batuye.
Ubu butumwa yabutangiye mu gikorwa cyo kwangiza inzoga zitandukanye zitemewe ndetse n’urumogi cyabereye mu kagari ka Ndago, mu murenge wa Rusarabuye, mu karere ka Burera, ku itariki 3 Kamena.
Ibyangijwe ni litiro 1292 za Kanyanga, ibiro bibiri by’urumogi, amaduzeni 60 ya Chief Waragi, amaduzeni 780 ya Blue Sky, n’amaduzeni atatu ya Kitoko Waragi.
Icyo gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Superintendent of Police (CSP), Dismas Rutaganira, Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) ,Boniface Kagenza , ndetse n’abaturage batuye aho no hafi y’aho cyabereye.
Bosenibamwe yabwiye abitabiriye iki gikorwa ati,"Umutekano ureba buri muturarwanda wese, ni yo mpamvu buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kugirango akumire kandi arwanye ikintu gishobora guteza umutekano muke."
Yakanguriye abaturage kwirinda amakimbirane no kuyakemura mu bwumvikane mu gihe abayeho, kandi abagira inama yo kujya begera inzego zibishinzwe kugirango zibagire inama cyangwa zibakiranure n’abo bafitanye ikibazo aho kwihanira, bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura.
Yababwiye kandi gukaza amarondo no kujya batanga amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru CSP Dismas Rutaganira we yabwiye abo baturage, ko ibiyobyabwenge birimo biriya byangijwe biri ku isonga mu bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.
Yababwiye kandi ko uretse kuba byabatera uburwayi butandukanye biri mu bitera amakimbirane mu ngo.
Yagize ati," Nta munywi w’ibiyobyabwenge ushobora gutera imbere, kuko ibyakabaye bimuteza imbere n’umuryango we nko kwitabira umurimo, aba arimo kunywa ibyo biyobyabwenge ari nako ata umwanya."
Yagize kandi ati,"Izindi ngaruka zabyo n’uko ubifatiwemo afungwa, ibi bikaba bijyana rimwe na rimwe n’amande, kandi ibyafashwe bikaba byangizwa,bityo amafaranga aba yabiguze akaba apfuye ubusa."
Yavuze ko izi nzoga zitemewe n’urumogi byafatanywe abantu 27 mu mezi atanu ashize, kandi ko bamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
CSP Rutaganira yagiriye inama abaturage yo kujya banywa, ndetse bagacuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Yababwiye kwirinda gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu kukirwanya no kugikumira, batanga amakuru ku gihe ku wagikoze cyangwa uteganya kugikora kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
Kinyarwanda
English











