Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi w’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo ku isi arashima ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho

Uku gushima ibimaze kugerwaho na Polisi y’u Rwanda muri iki gihe, byavuzwe na Bwana Yousry (Yost) Zakhary akaba ari umuyobozi w’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo ku isi, ubwo yasuraga Polisi y’u Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2014. Akimara kugera ku Kacyiru ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, yakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana. Uyu mushyitsi yasobanuriwe ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho, haba mu kubungabunga umutekano w’abaturarwanda, kongerera ubumenyi abakozi bayo binyuze mu mahugurwa atandukanye ndetse n’ubufatanye n’imiryango inyuranye ihuje Polisi z’ibindi bihugu.

Bwana Yousry (Yost) Zakhary, yashimiye u Rwanda kuba ruzakira inama y’iminsi ibiri y’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, iyi nama ikazaba  guhera kuwa mbere tariki ya 3 Werurwe.

Yakomeje avuga ko kuba abanyabyaha nta mupaka bagira ndetse hakaba hakorwa n’ibyaha ndengamipaka ku buryo hifashisha ikoranabuhanga ku buryo butandukanye, hakenewe ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu byose mu kurwanya ibyo byaha. Ibi bikaba byagerwaho habayeho imikoranire ya Polisi zo mu bihugu byose ndetse no guhererekanya amakuru, bityo abanyabyaha bagatabwa muri yombi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, ubwo yakiraga umuyobozi w’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo ku isi, yavuze ko ubufatanye bwa za Polisi ari ngombwa mu kurwanya ibyaha.

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yiyemeje gukomeza ubufatanye n’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi zo ku isi,  ndetse n’imiryango itandukanye  ihuje Polisi hirya no hino ku isi, ubu bufatanye akaba aribwo nkingi yo guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye hagamijwe kurwanya ibyaha ndengamipaka no kugira isi itekanye.