Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri kuba ijisho ry’umutekano; bagira uruhare mu gukumira icyawuhungabanya no kwitabira gahunda zitandukanye zigamije iterambere.
Uyu mukoro yawutanze ku itariki 5 Ugushyingo mu inama yagiranye n'urubyiruko rwakoze umuganda mu kagari ka Bwinsanga, ho mu murenge wa Gishari, aho rwasannye amazu no kubakira ubwiherero imiryango itanu.
Aganira n’urwo rubyiruko, Umuyobozi w’aka karere yarubwiye ati:"Kuba ijisho ry’umutekano bivuga gutahura no gukumira ibyaha. Mwirinde ibiyobyabwenge kuko bitera ababinyoye gukora ibiwuhungabanya, kandi na none mugire uruhare mu kurwanya ikoreshwa ryabyo muha inzego z’umutekano amakuru y’ababinywa n’ababicuruza."
Yabasabye kandi kwirinda ubuzererezi, kujya mu tubyiniro n’utubare; ndetse n’ahandi bashobora guhurira n’ibishuko bitandukanye.
Yakomeje ababwira ati:"Hari abantu bakuru bashukisha urubyiruko, cyane cyane abakobwa impano zirimo telefone, amafaranga no kubasohokana maze bakabakoresha imibonano mpuzabitsina iviramo bamwe muri bo gutwara inda zitateganyijwe no kuva mu ishuri. Kugira ngo mwirinde kugwa mu mutego wa bene abo bantu murasabwa kunyurwa n’ibyo muhabwa n’ababyeyi banyu cyangwa ababarera aho kurarurwa n’ibishobora gushyira ubuzima bwanyu mu kaga."
Umuyobozi w’aka karere yasabye kandi abanyeshuri bari mu biruhuko kwitabira ibikorwa by’imiganda y’urubyiruko biteganyijwe muri uku kwezi, aho muri aka karere iyi gahunda yabimburiwe n’icyo gikorwa cyo gufasha iyo miryango.
Avuga ku bubi bw’ibiyobyabwenge, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Rwamagana, Inspector of Police (IP) Marie Gorette Uwimana yagize ati:"Ababinyoye bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina; kandi bibatera uburwayi butandukanye. Murasabwa kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya itundwa n’ikoreshwa ryabyo muha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego amakuru y’ababyishoramo."
Yasabye urubyiruko muri rusange kwirinda inzoga z’ubwoko bwose, aha akaba yaravuze ko ubusinzi butera gukora ibyaha no kwishora mu busambanyi n’izindi ngeso mbi.
Kinyarwanda
English










