Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro na Polisi bakanguriye abaturage kwirinda amakimbirane

Abatuye  umurenge wa Mushubati no mu nkengero zawo, mu karere ka Rutsiro, bakanguriwe kwirinda amakimbirane y’uburyo bwose no gutanga amakuru yerekeye abayafitanye kugira ngo bagirwe inama y’uburyo bayakemura atarabyara ibibazo bikomeye.

Ubu butumwa babuhawe ku itariki 11 z’uku Kwezi mu nama bagiranye n’Umuyobozi  w’aka karere, Ayinkamiye Aimerance  n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba wungirije ushinzwe ibikorwa byayo muri iyi Ntara, Chief Superintendent of Police (CSP) Murenzi Sebakondo.

Ibyo biganiro byabereye mu kagari ka Bumba. Byitabiriwe n’abagera ku 4000.

Mu butumwa yabagejejeho, Umuyobozi  w’akarere  ka  Rutsiro yababwiye ko mu bitera amakimbirane mu miryango harimo imikoreshereze mibi y’umutungo, ubusinzi, gucana  inyuma, ubuharike, kunywa ibiyobyabwenge , ibujiji  no kutubahana; hanyuma abasaba kubyirinda.

Yagize ati,"Umuryango urimo amakimbirane ntushobora gutera imbere bitewe n’uko batajya inama ku hazaza hawo; ahubwo baba bashihurana,kandi usanga  buri wese ari nyamwigendaho."

Ayinkamiye yasabye abo baturage kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi agira ati,"Ni urubuga rwiza rwo kumviramo ibibazo no kubishakira umuti urambye. Ntureba gusa abagore, abafite ubushobozi buke cyangwa abatari intiti nk’uko bamwe babitekereza; ahubwo ufitiye akamaro ibyiciro byose by’abantu."

Mu ijambo rye, CSP Sebakondo yababwiye ati: “Amakimbirane; icyo yaba ashingiyeho cyose, iyo adakemuwe mu maguru mashya ateza ibibazo bikomeye birimo kuvutsanya ubuzima."

Yakomeje agira ati," Abantu batandukanye mu migirire n’imitekerereze . Ukutumva ibintu kimwe ntibigomba kuba intandaro y’amakimbirane no gushyamirana. Abafitanye ibibazo bakwiriye kubikemura mu bwumvikane; abo binaniye bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure. Uko nta we uri hejuru y’amategeko mu Rwanda, ni na ko nta wemerewe kwihanira."

CSP Sebakondo yasabye abo baturage kwirinda kwishora mu  biyobyabwenge by’ubwoko bwose  no kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu, icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo batungira Polisi agatoki ababikora.

Yabwiye urubyiruko rwari aho ko kunywa  urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge bishobora gutuma bishora mu busambanyi; bukurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda zitateganyijwe, kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kureka ishuri; maze abasaba kwirinda kubyishoramo.