Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu arasaba abayobozi gushyira imbaraga mu kurwanya ibyaha.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Theoneste Uwanzwenuwe arahamagarira abaturage guha agaciro kominiti  polisingi nk’uburyo bufatika bwo guhangana n’ibihungabanya umutekano kuko byanabangamira imibereho myiza yabo aho batuye.

Uyu muyobozi yatanze ubu butumwa igihe yaganiraga n’abayobozi  150 mu karere ka Nyabihu bagizwe n’abayobozi b’ibanze na Dasso  ndetse n’abanyeshuri 172 barangije igihembwe cya kabiri cy’itorero ry’abarangije amashuri yisumbuye muri ako karere ku gicamunsi cyo ku italiki ya 24 Kamena 2016.

Hakaba hari nyuma ya siporo rusange ngaruka cyumweru yari yanahujwe n’isozwa ry’itorero rya ruriya rubyiruko .

Uwanzwenuwe yagize ati:” Dukeneye gukora nk’ikipe, ibi bivuze ko  ibikorwa by’iterambere, umutekano , imibereho myiza n’ubukungu bigomba gufatanywa hagati y’ubuyobozi , abaturage ndetse n’inzego zishinzwe umutekano. Bivuze ko ubonye ikinyuranyije n’amategeko cyangwa kidindiza gahunda za Leta cyose, wihutira kukigaragaza.”

Yasabye abayobozi b’imidugudu, utugari n’imirenge kwegera no gukorana bya hafi n’abaturage, kumenya ibyo bakeneye n’ibibabangamiye mu rwego rw’umutekano n’iterambere bijyanye na gahunda za Leta, avuga ko biri  mu  ndangagaciro z’ubuyobozi.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyabihu, Superintendent Alex Fata we, yibukije abayobozi b’ibanze n’abanyeshuri bari aho ko imikino ari ingenzi ku buzima bw’umuntu, mu gihagararo no mu mitekerereze ye.

Polisi ikaba ariyo yari yasabwe kuyobora ibikorwa byose bijyanye n’imikino kuri uriya munsi.

Supt. Fata yabagiriye inama yo guha agaciro no kujya bitabira imikino ya buri wa gatanu, yongeraho ko ari gahunda igihugu cyihaye kandi biri mu nyungu za buri wese.

Yabasabye kandi kugira uruhare mu gutahura, kugaragaza , kurwanya  no gukumira ibyaha maze agaragaza ko hakiri icyuho gihabwa abanyabyaha cyane cyane abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge, abahohotera abana ndetse n’amakimbirane yo mu ngo, byose biba bikwiye gutungwaho agatoki.

Yarangije agira ati:”Mufite inshingano zingana ku gutanga amakuru ku cyahungabanya umudendezo w’abaturage n’igihugu muri rusange,.”

Yongeyeho ko kominiti polisingi ari iyabo kandi ari umuyoboro uhurizwamo ibikorwa bya Polisi, abayobozi  n’abaturage mu gushaka umutekano n’amahoro nk’inkingi y’iterambere.