Umuyobozi w’akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence yasabye abagatuye kwirinda ibiyobyabwenge no gufatanya kurwanya no guca itundwa n’ikoreshwa ryabyo.
Ubu butumwa yabutanze ku wa 18 Ukuboza mu gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu bice bitandukanye by’aka karere mu mezi ane ashize.
Icyo gikorwa cyabereye mu kagari ka Kabyiniro , mu murenge wa Cyanika; aho kuri uwo munsi hangijwe amaduzeni 2135 ya Blue Sky, litiro 1080 za Kanyanga, amaduzeni 228 ya Host Waragi, amaduzeni 109 ya Kitoko, amaduzeni 68 ya Chief Waragi, amaduze 49 ya Coffee Spirit, amakarito 15 ya Leaving Waragi, amakarito 10 ya African Gin, amaduzeni 06 ya Chase Vodka n’amaduzeni 02 ya Suzie.
Mu ijambo yagejeje ku magana y’abaturage bakitabiriye, Uwambajemariya yababwiye ko kwishora mu biyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’umuryango ndetse no ku gihugu muri rusange kuko bituma abantu badakora. Bituma kandi urubyiruko; rwo maboko y’igihugu, rwishora mu ngeso mbi zonona ahazaza harwo zirimo ubusambanyi bukurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda zitateganyijwe , kureka ishuri no gukora ibyaha bitandukanye.
Yakomeje agira ati," Umuryango urimo umuntu cyangwa abantu banywa ibiyobyabwenge nta mahoro n’iterambere bishobora kuwurangwamo kubera ko batajya inama ku cyawuteza imbere; ahubwo bahora mu makimbirane y’urudaca. Mwirinde ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi mugire uruhare mu kurwanya itundwa ryabyo mutanga amakuru yerekeye ababikora."
Umuyobozi w’aka karere yibukije abagatuye ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye, kandi ko ibikorwa by’abishora mu biyobyabwenge bishobora kuwuhungabanya; hanyuma abasaba kubyirinda , ndetse n’ikindi cyose knyuranije n’amategeko.
Mu kiganiro yagiranye n’abo baturage, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Alex Fata yababwiye ko inzoga zangijwe zifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda hashingiwe ku ngingo ya 24 y’Umutwe wa mbere w’Itegeko N°03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda, ivuga ko ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa, gifatwa nk’ikiyobyabwenge.
Yagize ati,"Ububi bw’ibiyobyabwenge bugaragarira mbere na mbere mu nyito yabyo. Biyobya ubwenge bw’uwabinyoye nk’uko izina ryabyo rivuga; hanyuma bikamutera gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, no gusambanya abana. Ibyo akaba abiterwa n’uko nta mutimanama aba afite; ahubwo ni byo bisigara bimukoresha."
SP Fata yasabye ababyeyi bari aho kwita ku bana babo; cyane cyane muri ibi bihe by’ibiruhuko kugira ngo babarinde urungano rubi rushobora kubashora mu biyobyabwenge cyangwa ibindi bikorwa binyuranije n’amategeko.
Yakomoje ku ngingo z’amategeko ahana uwishoye mu biyobyabwenge zirimo iya 594 ivuga ko gukora, guhindura, kwinjiza no kugurisha mu gihuguibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera yasoje ubutumwa bwe asaba abitabiriye icyo gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge ndetse n’abagatuye muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gufatanya kubirwanya batanga amakuru atuma bikumirwa.
Kinyarwanda
English











