Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda,Commissioner General (CG), Emmanuel K.Gasana, yasabye abapolisi bakorera mu ntara y’Uburengerazuba kurushaho kurangwa n’ubunyamwuga kugira ngo buzuze inshingano zabo neza.
CG Gasana yahaye aba bapolisi ubu butumwa ubwo yabasuraga aho bakorera mu turere tugize iyi ntara,aritwo Rubavu, Ngororero ,Nyabihu, Rusizi,Nyamasheke,Rutsiro na Karongi.
Mu minsi ine CG Gasana yamaze abasura , yabasabye kurangwa n’imyitwarire myiza no gukora cyane kandi kinyamwuga.
CG Gasana yagarutse ku butumwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame, yageneye inzego z’umutekano bwazishimiraga akazi keza zakoze umwaka ushize wa 2014 no kubifuriza umwaka mwiza wa 2015.
Ubu butumwa na none bwasabaga inzego z’umutekano kurushaho gutanga serivisi nziza no kurwanya ibyaha bifite ingaruka mbi ku buzima bw'iguhugu birimo ruswa.
CG Gasana yasabye aba bapolisi kujya buri gihe bahuza ibyo bakora n’intego za Polisi y’u Rwanda zirimo kurinda abaturarwanda n’ibyabo, serivisi nziza no kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry' amategeko.
Muri iyi gahunda,CG Gasana yitabiriye inama y’umutekano y’intara y’Uburengerazuba yari iyobowe n’umuyobozi wayo, Caritas Mukandasira.
Mukandasira yagize ati,“ Ruswa, kunyereza no gucunga nabi umutungo bidindiza iterambere. Ibi bigira ingaruka mbi ku buzima bw’igihugu muri rusange.Niyo mpamvu, buri wese afite inshingano zo kubirwanya no gutanga amakuru ku gihe ku ubikora cyangwa ubigiramo uruhare.”
CG Gasana yasabye aba bayobozi gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya bene biriya byaha,impanuka, ibiyobyabwenge,icuruzwa ry’abantu n’ibindi bishobora guhungabanya ituze ry’abantu.
Ubwo yari mu karere ka Nyamasheke,CG Gasana yagiranye inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze abasaba kurushaho kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Na none yagiranye inama n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri za moto bazwi nk’abamotari bo mu karere ka Rusizi ndetse n’amashyirahamwe abiri y’abakora uyu mwuga bo mu karere ka Karongi.
Yemereye inkunga ya miliyoni ibyiri z’amafaranga y’u Rwanda abo mu karere ka Rusizi naho abo muri Karongi abemerera moto ebyiri mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka.
Kinyarwanda
English










