Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye abapolisi bakorera ku cyicaro cya Polisi gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda,CGP Emmanuel K. Gasana,yagiranye inama n’abapolisi  bakorera ku cyicaro cya polisi y'u Rwanda,abasaba gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga, kugira ngo buzuze inshingano zabo neza.

Iyi nama yabereye ku cyicaro cya Polisi y'u Rwanda,ku Kacyiru,tariki 18 Mutarama,uyu mwaka,yari muri gahunda ngari y’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, yo gusura abapolisi mu gihugu hose.

CGP Gasana yabibukije ubutumwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yageneye inzego z’umutekano, bwazishimiraga akazi keza zakoze mu mwaka ushize wa 2014, no kuzifuriza umwaka mushya mwiza wa 2015.

Yabwiye abapolisi bakorera ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ,gukomeza gutanga serivisi nziza,kurangwa n’imyitwarire myiza, n’ubunyamwuga mu kazi kabo.

Yabibukije kujyanisha ibyo bakora n’intego ndetse n’icyerekezo  bya Polisi y’u Rwanda,aribyo,gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.

CGP Gasana yabashimiye akazi keza bakora n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu muri rusange.

Yababwiye  ko hari gahunda nyinshi zigamije guteza imbere imibereho yabo.

Na none,ku gicamunsi cy'uyu munsi,CGP Gasana yagiranye inama n’abapolisi bo mu kigo cya Polisi gitanga amahugurwa ku bikorwa byo kurwanya iterabwoba, giherereye mu murenge wa Nyange,mu karere ka Bugesera.

CGP Gasana yasabye abapolisi bakirimo kurangwa n’indangagaciro za Polisi y'u Rwanda,imigirire n’imyitwarire byiza.