Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara, yasabye abagatuyemo kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko; kandi bakagira uruhare mu kukirwanya.
Ubu butumwa yabutangiye mu nama yagiranye n’abaturage bagera ku 3000 bo mu murenge wa Nyamugari mu minsi ishize, iyo nama ikaba yarabereye mu kagari ka Bukora.
SP Rutaremara yasabye abatuye muri aka karere kugira uruhare mu kurwanya ubujura bw’inka, ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’irikorerwa abana.
Yabashishikarije gukora neza amarondo kugira ngo babashe gukumira no kurwanya ubujura ndetse n’ibindi byaha.
Yabasobanuriye ko urumogi, kanyanga, n’ibindi biyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, gufata ku ngufu, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
SP Rutaremara yakomeje agira ati," Ibikorwa by’umuntu wanyoye ibiyobyabwenge bihungabanya ituze ry’abantu muri rusange. Ni yo mpamvu buri wese agomba kubyirinda; kandi akagira uruhare mu kurwanya ikoreshwa ryabyo atanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza."
Avuga ku ngaruka zabyo, SP Rutaremara yabwiye abo baturage ko abantu bamwe bishora mu biyobyabwenge bibwira ko bagiye gukira; ariko ko aho kubakiza ahubwo bibakenesha kubera ko umuntu ubifatanwe afungwa ; ndetse agacibwa ihazabu; kandi na byo bikangizwa.
Yababwiye kandi ati,"Hari abantu bibwira ko kubinywa bituma umuntu yibagirwa ibibazo yari afite; ariko aho kubyibagirwa bituma ahubwo akora ibyaha. Ibiyobyabwenge bitera kandi uburwayi butandukanye umuntu ubinywa. Abantu barasabwa rero kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo."
Yabwiye urubyiruko rwitabiriye iyo nama ati,"Hari bagenzi banyu batwara inda zitateganyijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Ubwo mumaze gusobanukirwa ingaruka mbi zabyo murasabwa kubyirinda no gufatanya mu kurwanya ikoreshwa ryabyo."
SP Rutaremara yasoje ikiganiro yagiranye n’abo baturage abasaba kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma gikumirwa.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamugari, Gatsinzi Ananias yagize ati,"Umutekano ni ishingiro ry’iterambere rirambye. Buri wese arasabwa kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya."
Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yagiriye abatuye muri uwo murenge, maze abasaba kuzikurikiza.

Kinyarwanda
English










