Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda arasaba abayobozi b'imidugudu kugira uruhare mu mutekano w'aho bayobora

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yakanguriye abayobozi b'ibanze kurangwa no kwimakaza umuco wo gufatanya n'inzego z'umutekano mu bikorwa bitandukanye bigamije gukumira no kurwanya ibyaha.

Ibi umukuru wa Polisi yabitangaje none tariki ya 18 Mata, ubwo yasuraga abayobozi b'ibanze bo mu karere ka Gasabo, bari mu ngando mu murenge wa Kinyinya. Izi ngando ziteraniyemo abayobozi b'imidugudu 440.

Mu kiganiro yageneye aba bayobozi ku byerekeye umutekano mu gihugu, yababwiye ko kuba umutekano mu gihugu wifashe neza biterwa n'uruhare abaturage babigiramo binyuze mu mikoranire myiza n'inzego z'umutekano.

IGP Gasana yakomeje abasaba kurangwa no kugira intego mu buzima ndetse bagaharanira kuba  ikitegererezo kubo bayobora.

Yagize ati: "Buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we kandi akagira uruhare mu gutanga amakuru ku gihe ku kintu cyose cyateza umutekano muke".

IGP Gasana yakomeje abasaba kandi kwirinda icyaha cya ruswa bagaharanira ko yacika aho bayobora hirya no hino.

Izi ngando zatangiye tariki ya 15 Mata, ziteganijwe gusozwa kuri iki cyumweru tariki ya 19.

Iki gikorwa cyo kuganiriza abari muri izi ngando cyari kitabiriwe kandi n'umuyobozi w'akarere ka Gasabo  ushinzwe ubukungu, Mberabahizi Raymond.