Nyuma y’aho abakinnyi ba Polisi y’u Rwanda mu mikino itandukanye bitabiriye amarushanwa ahuza Polisi zo mu bihugu byo mu karere k’Uburasirazuba yaberaga mu gihugu cya Tanzaniya bagatwara ibihembo bitandukanye, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 17 Kanama, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K.Gasana yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye.
Amakipe ya Polisi y’u Rwanda yegukanye ibihembo bitandukanye harimo igikombe cyahawe ikipe ya Handball ndetse n’imidali 45 harimo 25 ya zahabu. Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya kabiri ryahuje Polisi zo mu bihugu byo muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAPCCO).Aya marushanwa yari yatangiye tariki 06 Kanama amara ibyumweru bibiri.
Ibihugu birindwi bikaba aribyo byitabiriye ayo marushanwa aribyo Kenya, Uganda, Sudani, u Burundi, u Rwanda , Sudani y’Epfo ndetse na Tanzaniya.
Polisi y’u Rwanda ikaba yari ihagarariwe n’amakipe atandukanye harimo; umupira w’amaguru, umukino w’intoki (handball), karate, gusiganwa ku maguru, Taekwondo ndetse no kumasha (shooting).
Mu mukino w’intoki (handball) ikipe ya Polisi y’u Rwanda yatwaye imidali ya zahabu 12 n’igikombe nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe yitwa Twiga yo muri Tanzaniya ibitego 21-19
Abandi bakinnyi bitwaye neza ba Polisi y’u Rwanda ni abo muri karate muu bahungu no mu bakobwa; aho batwaye ibikombe bibiri n’imidali 14 harimo 7 ya zahabu, 6 ya Feza ndetse n’undi 1 w’umuringa.
Muri Taekwondo, batwaye imidari 5 ya zahabu, 1 wa feza, 3 y’umuringa ndetse n’igikombe. Mu kumasha (shooting) batwaye umudari 1 w’umuringa.
Kuri uyu wa Gatanu taliki 17 Kanama ubwo umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K.Gasana yashimiraga aba bakinnyi,yabanje gushimira yatangiye ashimira Igihugu kidahwema ku bashyigikira.
Yagize ati” Mbere na mbere dushimiye Igihugu cyacu kidahwema kuduha uburenganzira,ububasha n’ubushobozi ndetse n’ubumenyi bwo kurushaho gukora kinyamwuga”
Yakomeje ashimira Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu nubw’’Ingabo z’Igihugu ndetse n’izindi nzego za leta zabashyigikiye kugirango iki gikorwa kirusheho kugenda neza.
IGP Gasana yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye neza mu marushanwa bakarangwa n’ishyaka,ubwitonzi n’ikinyabupfura, abasaba ko bazakomeza kurwangwa n’iyo myitwarire ndetse bakanarushaho.
Yagize ati” Turabashimira uburyo mwitwaye haba mu buryo bw’imikinire ndetse n’ikinyabupfura,byose mwabikoze kinyamwuga. Mwahesheje ishema Polisi y’u Rwanda n’Igihugu muri rusange; murusheho rero kwitoza mushake n’abatoza beza kurusha bityo muhore mwegukana intsinzi”.
Yashoje abasezeranya ko ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’ubwa Polisi y’u Rwanda bazakomeza kubashyigikira uko bishoboka kose.
English









