Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi wa Polisi ya Uganda yahaye abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda ikiganiro ku mutekano

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu cya Uganda Gen. Kale Kayihura arasaba amashuri ya za Polisi kuri uyu mugabane wacu, guha  abanyeshuri bayigamo ubumenyi butuma bamenya impamvu zituma habaho ibyaha bitandukanye, ibi bigafasha gukumira no kurwanya hakiri kare ibyo byaha, aho guhangana n’ingaruka zabyo mu gihe byarangije gukorwa.

Gen. Kayihura yatanze ubu butumwa kuri iki cyumweru tariki ya 2 Werurwe, mu kiganiro yatangiye mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri mu karere ka Musanze. Ubu butumwa bukaba bwahawe abanyeshuri 464 bari mu masomo ndetse n’amahugurwa atandukanye. Ikiganiro yatanze kikaba cyari cyerekeranye n’uruhare rwa Polisi mu kurwanya ubugizi bwa nabi bunyuranye no kubungabunga ituze n’umutekano by’abaturage.

Yagize ati” Iterabwoba, imyigaragambyo ikozwe itubahirije amategeko, ibyaha ndengamipaka, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse na ruswa, bibangamiye umutekano n’iterambere rusange ry’ibihugu byacu”.

Gen Kale Kayihura akaba yakomeje abwira abo banyeshuri ko kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse n’ukwiyongera kw’ibyaha n’ibikorwa byo kwigaragambya mu buryo butemewe ndetse n’ibindi byaha, abantu badakwiye kwirara ngo bumve ko bafite umutekano usesuye, ahubwo bagashyira ingufu hamwe zituma haboneka umuti urambye w’ibyo bibazo byose.

Yakomeje avuga ko kuba mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba (EAC) haratangiye gahunda yo kwambukiranya imipaka hakoreshejwe indangamuntu, hari bamwe mu bagizi ba nabi bashobora gukoresha ubwo buryo bityo bagahungabanya umutekano. Ni muri urwo rwego rero yavuze ko inzego z’umutekano zigomba kuba maso kugira ngo zikome mu nkokora abantu baba bafite umugambi wo gukora ibyaha.

Gen Kale Kayihura akaba yanavuze ko abafatanyabikorwa batandukanye haba ku rwego rw’igihugu runaka, ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga ari ngombwa mu gufatanya nabo ndetse na Polisi mpuzamahanga, harwanywa ibyaha ndengamipaka birimo icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge n’ibindi.

CP Cyprien Gatete akaba yashimiye umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda ku kiganiro yahaye abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), akaba  yakomeje avuga ko ubwo bumenyi buzabagirira akamaro mu nshingano bazahabwa mu gihe bazaba barangije amasomo yabo.

Abantu bagera ku 150 barimo abakuru ba Polisi z’ibihugu, abagize ihuriro ry’abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo ku isi, abapolisi bakuru bo ku rwego rwa  ofisiye, biteganyijwe ko bazitabira iyo nama y’iminsi ibiri ifite insanganyamatsiko igira iti” Kujyanisha ibikorwa bya Polisi n’igihe hagamijwe kubaka isi itekanye kurushaho”.

Gen. Kayihura, ari mu Rwanda, akaba azitabira inama y’ihuriro ry’abakuru ba Polisi zo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ikaba itangira kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Werurwe.