Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rubavu, Senior Superintendent of Police (SSP) Callixte Kalisa, ku itariki 3 z’uku kwezi yaganirije abanyeshuri barenga 500 biga muri College de Gisenyi (Inyemeramihigo) ku bubi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zo kubyishoramo; anabasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ikoreshwa, icuruzwa n’itundwa ryabyo.
Yabanje kubasobanurira icyo ikiyobyabwenge ari cyo; aha akaba yarababwiye ko ikiyobyabwenge ari ikintu cyose gihindura imitekerereze n’imyitwarire; cyaba kinyowe, gihumetswe cyangwa gitewe mu rushinge, ndetse n’ubundi buryo bwose cyafatwamo ku buryo bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu.
SSP Kalisa yakomeje ababwira ko gifatwa kandi nk’ikiyobyabwenge ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro , ndetse n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa; nk’uko biteganywa n’Itegeko N°03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.
Yabwiye urwo rubyiruko ko urumogi, Kanyanga, Mayirungi, Muriture, Chief Waragi, Suzie n’ikindi kinyobwa cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize, Kole (Kuyihumeka), Lisansi (Kuyihumeka) ari byo kugeza ubu biri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge mu Rwanda.
Yagize ati,"Ibiyobyabwenge bitera umuntu wabinyoye uburwayi butandukanye bwibasira imyanya y’ubuhumekero. Bitera kandi abantu gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Kubyishoramo bivuga kwangiza ahazaza hanyu. Mubyirinde."
SSP Kalisa yabwiye kandi abo banyeshuri ati,"Hari bamwe mu rubyiruko bagenzi banyu batwara inda zitateganyijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Bamwe bibaviramo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina n’izindi ngaruka zirimo kureka ishuri . Ubwo mumenye ingaruka zo kubyishoramo mubyirinde; kandi mube abafatanyabikorwa mu gukangurira abandi kubyirinda no kubireka."
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’iri shuri, Kaduhoze Jeanne yagize ati,"Kumenya amoko y’ibiyobyabwenge n’ububi bwabyo ni ingenzi cyane kuko bituma batabyishoramo cyangwa ngo hagire ubibashoramo; ahubwo bagira uruhare mu kubirwanya."
Yashimye Polisi y’u Rwanda ku kiganiro yagiranye n’abo banyeshuri cyibanze ku bubi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zo kubyishoramo; kandi abasaba gukurikiza ibyo babwiwe.
Kinyarwanda
English











