Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi wa Polisi muri Nyanza yigishije abiga muri Lycée de Nyanza ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge

Ku gicamunsi cyo ku wa 25 Ukwakira uyu mwaka Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza, Superintendent of Police (SP) Janvier  Ntakirutimana yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri barenga 400 biga mu ishuri ryisumbuye rya Lycée de Nyanza riherereye mu murenge wa Mukigo, ababwira ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge, anabasaba kubyirinda no kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya icuruzwa, itundwa n’ikoreshwa ryabyo batanga amakuru yerekeye ababyishoramo.

Ibiganiro nk’ibi biri muri gahunda y’ubukangurambaga ya Polisi y’u Rwanda yo kwigisha umuryango nyarwanda; cyane cyane abangavu n’urubyiruko ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge no kubasaba kwirinda kubyishoramo.

SP Ntakirutimana yabwiye abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge Polisi ifatira hirya no hino mu gihugu higanjemo Urumogi, Kanyanga, Mayirugi n’inzoga zo mu masashi zirimo Chief Waragi, Suzi n’izindi; ariko yongeraho ko hari ibindi bifatwa nka byo  bigaragara ku rutonde rw’ibiyobyabwenge rwatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima; muri byo hakaba harimo Kokaine na Heroine.

Yagize ati,"Ntushobora kugira icyo wimarira cyangwa ngo ukimarire umuryango wawe n’igihugu unywa ibiyobyabwenge. Ndahamya ndashidikanya ko mwese mwifuza ko ahazaza hanyu haba heza. Kugira ngo mubigereho murasabwa kwirinda icyitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera."

Yababwiye kandi ati,"Bamwe mu rubyiruko bagenzi banyu batwara inda bitewe no kunywa urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge. Izindi ngaruka zo kubyishoramo harimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina; kureka ishuri, kuba ababyeyi imburagihe, uburwayi no gutuma umuntu akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ubujura. Ubwo mumenye ingaruka zo kubyishoramo mubyirinde; kandi mukangurire urubyiruko bagenzi banyu n’Umuryango nyarwanda muri rusange kwirinda kubyishoramo."

Kuri uwo munsi kandi Polisi mu karere ka Gicumbi yakoze ubukangurambaga nk’ubu mu Rwunge rw’amashuri rwa Byumba aho ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Bosco Mugenzi yasabye abahiga kugira uruhare mu kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge.

Nyuma yo kunyurwa n’izo nyigisho, abo  banyeshuri bashyizeho amahuriro yo kurwanya ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana no kwishora mu biyobyabwenge.

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Byumba, Pasiteri Ntawirushya Elyizephan yashimye Polisi ku kiganiro yagiranye n’abanyeshuri abereye umuyobozi; anabasaba gukurikiza inama bagiriwe; aha akaba yaragize ati," Nimukurikiza ibyo mwabwiwe muzagira ubuzima buzira umuze, hanyuma mwiteze imbere kandi muteze imbere igihugu."