Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Mu rwego rwo gusabana n’abaturage ndetse no kubakangurira gukomeza gufatanya na Polisi gukumira no kwirinda ibyaha hagamijwe kwicungira umutekano, abaturage bagera ku 1000  bo mu murenge wa Nyange, mu karere ka Ngororero bakanguriwe gufatanya na Polisi mu  bikorwa byayo no  gukomera ku muco wo kwirinda no gukumira ibyaha.

Ibi babikanguriwe  ku itariki ya 19 Gashyantare, mu butumwa bahawe nyuma y’umukino    wahuzaga ikipe y’umupira w’amaguru y’abapolisi batoranyijwe bakorera mu Ntara y’Uburengerazuba n’ikipe yitwa Morning Sport igizwe n’abacuruzi bo muri Ngororero, ku  kibuga cy’umupira w’amaguru cya Gakwavu kiri mu murenge wa Nyange

Mu butumwa bahawe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi, yabakanguriye  kugira ubufatanye mu gukumira ibyaha, buri wese aba ijisho rya mugenzi we,  bakitabira amarondo kandi bagatangira amakuru ku gihe, birinda ihohoterwa iryo ariryo ryose, impanuka zo mu muhanda, n’ibindi.

Yagize  ati:”Umutekano ni ishingiro ry’iterambere rirambye. Niyo mpamvu buri muntu akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, arwanya akanakumira icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano, kandi  bikaba inshingano za buri wese.”

ACP Karasi yavuze  kandi ko bakwiye kwirinda no kurwanya amakimbirane yo mu ngo, kuko ariyo avamo ihohoterwa rikorerwa bamwe mu bagize umuryango. Aha akaba yaragize ati:”Buri muryango ukwiye kubana mu mahoro, abawugize bakirinda amakimbirane, n’igihe abayeho bakegera Polisi n’izindi nzego zirimo ubuyobozi bw’ibanze, iz’ubutabera n’izindi kugirango zibakiranure ayo makimbirane ahoshe.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid wari witabiriye uyu mukino, yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge nka nyirabayazana w’ibyaha byinshi  n’ikindi kibi cyose aho kiva kikagera, abasaba kujya baha amakuru Polisi yatuma ikibi gikumirwa kikanarwanywa kitaraba, anabibutsa kwitabira gahunda za Leta ziganjemo izibateza imbere.

Nyuma y’ibyo biganiro, abaturage biyemeje kongera imbaraga mu kwicungira umutekano, bakaza amarondo, bakamenya imiryango ibanye nabi, bakayigira inama kugirango bafatanye gukemura amakimbirane abayigize bashobora kuba bafitanye.  Umukino warangiye impande zombi zinganya ibitego 2 kuri 2.