Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi wa MINUSTAH yizeye ko ubunyamwuga bwa RWAFPU6 buzayishoboza gusohoza inshingano zayo neza

Umuyobozi mukuru w’umutwe w’abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye bashinzwe kugarura amahoro no kubungabunga umutekano mu gihugu cya Haïti (United Nations Stabilisation Mission in Haiti - MINUSTAH), Serge Therriault, ku itariki 22 Nyakanga 2015, yatangaje ko afite ikizere ko ubunararibonye, ubwitange, ubunyamwunga, n’umurava by’abapolisi b’u Rwanda 160 barimo 22 b’igitsinagore bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu (Rwanda Formed Police Unit-RWAFPU6) bizatuma basohoza inshingano zabo neza zo gufatanya n’abandi bapolisi bo mu bindi bihugu kugarura no gusigasira umutekano muri iki gihugu.

Ibi Therriault yabitangarije mu nama yagiranye na RWAFPU6 ku cyicaro cyayo kiri mu karere ka Jeremie, mu ntara ya Grande Anse, iyo nama ikaba yari igamije ahanini kubaha ikaze mu mirimo y’Ubutumwa bw’Umurwanyo w’Abibumbye batangiye ku itariki 7 z’uku kwezi, ikaba izamara igihe cy’umwaka umwe.

Yari aherekejwe na Fiona Drennan uyobora ishami rishinzwe ikurikiranabikorwa no kongera ubushobozi muri MINUSTAH.

Therriault akihagera,yakiriwe n’Umuyobozi wa RWAFPU6 Commissioner of Police (CP) Joseph Z. Mugisha, wamusobanuriye inshingano n’ibikorwa by’umutwe abereye umuyobozi.

Mu ijambo rye, Therriault yabwiye RWAFPU6 ati:"Nta gushidikanya ko ubushobozi burimo ubumenyi n’ibikoresho byanyu bizabashoboza gusohoza inshingano zanyu neza nk’uko byagenze no ku bindi byiciro bya bagenzi banyu byababanjirije".

Yabifurije isha n’ihirwe mu mirimo bamaze igihe gito batangiye yo gufatanya n’abandi bapolisi bakorana baturutse mu bindi bihugu kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri iki gihugu.

Ishingano za RWAFPU6 zirimo kubungabunga umutekano w’abazitabira, abazahagararira n’abazakoresha amatora y’intumwa za rubanda (Abadepite) ateganyijwe kuba muri iki gihugu mu minsi iri imbere, kurinda abakozi ba MINUSTAH, no kubungabunga umutekano w’abaturage muri rusange.

Ibindi RWAFPU6 ikora harimo kwigisha no guhugura bamwe mu bagize inzego z’umutekano zo muri iki gihugu ibaha ubumenyi butandukanye, kandi igira uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’iki gihugu nko gusibura imiyoboro y’amazi y’imihanda, gusana amagereza, no gutera inkunga y’ibintu bitandukanye imiryango itishoboye no guha ibikoresho by’ishuri abanyeshuri bayiturukamo.

Polisi y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo kugarura  amahoro no  kubungabunga umutekano muri iki guhugu mu mwaka w’2010 nyuma y’umutingito wakibayemo ukaba  warahitanye abantu barenga ibihumbi magana atatu, usiga iheruheru abagera kuri  miliyoni n’ibihumbi magana atandatu.

Ubu, u Rwanda rufite abapolisi 498 mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandatu aribyo: Ivory Coast, Central Africa Republic, South Sudan, Abyei, Darfur, na Haiti n’umwe ukorera ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye (ONU) i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.