Ku wa 24 Mutarama uyu mwaka, Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Dr Jeanne Nyirahabimana yagiranye inama n’Abayobozi b’Inzego zitandukanye bo mu murenge wa Nyarugunga abasaba gushyira imbaraga mu gukangurira abahatuye kurangwa n’isuku no kwita ku mutekano.
Ubu butumwa yabuhaye Abakuru b'Imidugudu, Abagize Komite zo kubungabunga umutekano (Community Policing Committees), Abajyanama b'ubuzima, abahagarariye Ibigo nderabuzima n'Ibitaro, Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri, hamwe n'abahagarariye Amadini, bose hamwe bakaba bari 138.
Ibiganiro yagiranye na bo bijyanye na gahunda y’Ubukangurambaga ngarukamwaka ku isuku n’umutekano; bukaba bukorwa ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda.
Icyiciro cya kabiri cy’ubu bukangurambaga bubaye ku nshuro ya karindwi cyatangijwe ku mugaragaro ku wa 19 Mutarama uyu mwaka n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda; uwo muhango ukaba warabereye ku Biro by’Umujyi wa Kigali. Mu itangizwa ry’icyo gikorwa Polisi yari ihagarariwe n’ushinzwe ibikorwa byayo byerekeranye no kugarura ituze muri rubanda, Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera.
Dr Nyirahabimana yibwiye abo bayobozi bo mu murenge wa Nyarugunga ko isuku ari ishingiro ry’amagara mazima ikaba n’inkingi ya mwamba n’imibereho myiza; imibereho izira uburwayi.
Yabasobanuriye isano iri hagati isuku n’umutekano agira ati,"Uburwayi bumwe na bumwe buterwa n’isuku nke. Umurwayi agendaho ibitari bike byakabaye bimuteza imbere.Na none kandi umuntu ubabajwe n’umubiri nta mutekano aba afite. Murasabwa gushyira imbaraga mu kwigisha abatuye aho muyobora kwirinda ibyaha, kandi mukabakangurira kurangwa n’isuku."
Yabibukije ko bagomba buri gihe kugenzura isuku y’ahantu hahurira abantu benshi nko mu tubare, Resitora, Amahoteri n’Amasoko; akivuga kuri iyi ngingo akaba yaragaragaje ko mu igenzura ryakozwe mu cyiciro cya mbere cy’ubu bukangurambaga Raporo zagaragaje ko hamwe muri ho nta suku ihagije yari ihari.
Mu kiganiro ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Kicukiro, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yasabye abo bayobozi gukangurira abatuye umurenge wa Nyarugunga kwirinda Ibiyobyabwenge bababwira ingaruka bigira ku muntu ubinywa, ubicuruza, ubitunda ndetse n’ubikoresha.
Yababwiye ati," Mu bukangurambaga bwanyu mujye mubabwira ko Ibiyobyabwenge bishyira mu kaga ubuzima bw’ubinywa kuko bimutera uburwayi butuma adakora ngo yiteze imbere. Mujye mubabwira ko bimutera kandi gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ubujura, n’ibindi; ndetse ko bitera ubukene umuntu ubyishoramo kuko iyo bifashwe birangizwa; naho ubifatanywe agafungwa; kandi agacibwa ihazabu."
CIP Twizeyimana yibukije abo bayobozi ko ruswa, akarengane, amakimbirane n’ihohoterwa bigira ingaruka ku mutekano n’iterambere muri rusange; bityo abasaba gukangurira abo bayobora kubyirinda.
Kinyarwanda
English











