Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi wa Banki y’isi yashimiye Ikigo cya Isange One Stop Center

Umuyobozi wa Banki y’Isi, Sri Mulyani Indrawati, yashimiye Isange One Stop Center nk’ikigo cy’intangarugero giha abahuye n’ihohotera rishingiye ku gitsina ubufasha bakeneye.

Isange One Stop Center yashyizwe mu bitaro bya Polisi y’Igihugu mu mwaka wa 2009 ku nkunga ya Nyakubahwa Jeannette Kagame na One UN, icyo kigo kiravura, gitanga ubujyanama ku  buntu ku bagezweho n’ihohotera rishingiye ku gitsina, kikanafasha kandi mu rwego rw’iperereza mu kwegeranya ibimenyetso bya ngombwa bizashyikirizwa ubushinjacyaha kuri ibyo byaha.

Isange One Stop Center kandi yakira abayohererejwe bakeneye ubufasha mu gusuzumwa hegeranywa ibimenyetso bizifashishwa mu butabera, ababyeyi batwite, abafite uburwayi bwo mu mutwe, ubujyanama mu buzima bwa buri munsi, ubuhungiro no gusubizwa mu buzima busanzwe ku wahohotewe.

Sri Mulyani Indrawati, ubwo yasuraga iki kigo, yagaragaje ko gutanga ubufasha nk’ubu bwo mu rwego ruhanitse ku bahohotewe ari uburyo bukomeye bwo guteza imbere uburinganire; yashimiye guverinoma y’u Rwanda uburyo yiha intego kandi ikazisohoza.

Ubwo yasuraga iki kigo yari aherekejwe na Minisitiri ufite uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu nshingano ze, Oda Gasinzigwa aherekejwe n’abapolisi bakuru bari bahagarariye Polisi y’Igihugu.

Indrawati yagize ati: “Guha ubufasha bwuzuye kandi ku gihe abahohotewe bifite umumaro ukomeye kuko bigaragariza abantu bose agaciro gahabwa uburinganire bushingiye ku gitsina. Kuba Isange One Stop Center itanga ubufasha ku buntu kubabukeneye bose bigaragaza ubuyobozi bwiza bwita ku bantu kandi buha ubutabera abaturarwanda.”

Yakomeje agira ati: “Banki y’Isi n’u Rwanda, ni abafatanyabikorwa kandi bombi bemeranywa ko gaciro ko guteza imbere imibanire n’ubukungu. Kugirango bigerweho intambwe ya mbere ni uguteza imbere abatishoboye barimo abagore n’abana bahabwa serivise za ngombwa nk’izitangwa na Isange One Stop Center.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Chief Superintendent Celestin Twahirwa yabwiye itangazamakuru ko ikigo cya Isange giha ubufasha byibura abahohotewe 10 buri munsi, yakomeje abasobanurira umumaro w’ikigo cya Isange One Stop Center.

Yagize ati: “ibirego bitangwa ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina mu gihugu biriyongera, ibi bigaragaza ko gahunda zo kwigisha zikorwa na Polisi y’Igihugu zigera ku ntego zayo. Abantu ntibagitinya kugeza kuri polisi igihe bahohotewe cyangwa igihe umuturanyi cyangwa undi muntu ahohotewe.”

Ibigo nk’ibi byakwirakwijwe ku rwego rw’Intara, kugeza ubu hari ibigo 12 mu gihugu biha ubufasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Mu mwaka wa 2012, Ikigo cya Isango One Stop Center cyabonye igihembo cyahawe n’umuryango w’abibumbye (United Nations Public Service Award-UNPSA) kubera kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Imikorere ntashyikirwa y’iki kigo yatumye guverinoma ishyiraho gahunda yo gukwirakwiza ibigo nk’ibi ku mavuriro ku rwego rw’Akarere agera kuri 41 bitarenze mu mpera z’uyu mwaka wa 2015.

Isange One Stop Center imaze gukemura ibibazo birenga 10,000 kuva yashyirwaho.