Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi ya Mali yasuye Polisi y’u Rwanda

Mu ruzinduko yari yajemo rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi, kuri uyu wa kabiri tariki ya tariki ya 8 Mata, Kassoum Sininta umuyobozi mukuru wa Polisi ya Mali wungirije yaboneyeho umwanya wo gusura Polisi y’u Rwanda ku cyicaro cyayo kiri ku Kacyiru, aho yakiriwe  n’umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi muri Polisi y’u Rwanda DIGP Stanley Nsabimana.

DIGP Nsabimana yahaye ikaze mugenzi we, amusobanurira imikorere ya Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Kuri iyi ngingo, yamubwiye ko kugirango Polisi y’u Rwanda ibashe gukumira no kurwanya ibyaha yifashisha abaturage muri gahunda y’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha” Community Policing”.

Yamubwiye ko Polisi y’u Rwanda ifite ibigo bibiri by’amashuri, harimo ishuri rikuru rya Polisi riri mu karere ka Musanze, n’ishuri rya Polisi riri i Gishari.

Yakomeje amubwira ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ibyaha birimo icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, akaba yavuze ko ari muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ibitewemo inkunga na Nyakubahwa Madame wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame yashizeho ikigo Isange One Stop Center gishinzwe gutanga ubufasha ku muntu wese wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

DIGP Nsabimana yamubwiye ko u Rwanda na Mali basa n’abasangiye amateka, bityo bikaba ari byiza ko ibihugu byombi byahanahana ubunararibonye, hagamijwe guteza imbere Polisi z’ibihugu byombi, n’ibihugu byacu muri rusange.

Nyuma y’ibiganiro aba bayobozi bagiranye,  Kassoum Sininta umuyobozi mukuru wa Polisi ya Mali wungirije, yatemberejwe mu kigo gishinzwe amahugurwa cya Polisi y’u Rwanda (Ethic Center) ku Kacyiru, no mu kigo Isange One Stop Center, aha hose akaba yasobnuriwe imikorere y’ibyo bigo.

Aha, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Polisi y’u Rwanda biri ku Kacyiru yabasobanuriye imikorere ya Isange One Stop Center, amubwira ko iki kigo  cyita ku bibazo by’ihohoterwa kikanagira inama abarikorewe, kikanabafasha mu buryo bw’ubuvuzi n’ubutabera, akaba yanababwiye ko hashyizweho abashinzwe kurirwanya mu mitwe itandukanye ya Polisi aho ikorera mu gihugu hose.    

Kassoum Sininta yavuze ko akigera mu Rwanda yatangajwe n’isuku yasanze mu mujyi wa Kigali, anatangazwa n’uburyo gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda bimeze neza, ndetse n’ikinyabupfura yasanganye abanyarwanda muri rusange n’abapolisi bo mu Rwanda by’umwihariko.

Yatangaje ko ibyiza yasanze muri Polisi y’u Rwanda byose azabigeza ku buyobozi bwe, bakarebera hamwe uko nabo babishyira mu bikorwa.

Aha yagize ati:” Natangajwe n’uburyo muri Polisi y’u Rwanda batihanganira icyaha cya Ruswa, ibi ni ibyo kwigirwaho”.

Yanavuze ko abaturage ba Mali bashima uko Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri icyo gihugu bakora akazi kabo neza.