Umuyobozi mukuru w’umutwe wa Polisi ushinzwe kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Haïti uzwi ku izina rya United Nations Stabilisation Mission in Haiti (MINUSTAH), Serge Therriault, yashimye urugero rwiza n’ubunyamwuga by’abapolisi b’u Rwanda, bamwe mu bagize uyu mutwe.
Therriault yabivuze ku ya 18 Gashyantare, ubwo babasuraga ku cyicaro cyabo kiri mu karere ka Jeremie ho mu ntara ya Grand Anse.
Akihagera , yakiriwe na Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, umuyobozi w’uyu mutwe w’abapolisi b’u Rwanda (Rwanda Formed Police Unit- (RWAFPU5), wamusobanuriye inshingano n’ibikorwa by’umutwe abereye umuyobozi
Therriault yagize ati,"Mukomeze gutanga urugero rwiza kandi muzasigire umurage mwiza n’ubunyamwuga abapolisi ba Haiti".
Yabashimiye gukorana akazi umurava,ubushake n’ubunyamwuga kandi abifuriza isha n’ihirwe mu kazi kabo ko kugarura no kubungabunga amahoro muri iki gihugu.
Yagize ati “Mbatezeho byinshi mu bijyanye no kugarura umutekano muri iki gihugu.Mukomereze ku bushake n’umurava nababonanye".
Therriault, kandi yasuye ibitaro bya RWAFPU5, maze ashima imyubakire yabyo na serivise nziza biha abakozi ba MINUSTHA.
Na none yashimye uruhare abapolisi b’u Rwanda bagira mu bikorwa by’iterambere muri iki guhugu ndetse no gutoza abaturage bacyo kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi 145 muri Haiti.Yatangiye ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri iki guhugu mu mwaka wa 2010, ubwo umutingito wakibayemo wahitanaga abantu barenga bihumbi magana atatu, wanasize iheru abagera kuri miliyoni n’ibihumbi magana atandatu.
Kuva icyo gihe, binyuze mu miganda,Polisi y’u Rwanda yasukuye imihanda,yavuguruye amagereza,yasibuye imiyoboro y’amazi, mu rwego rwo gufasha imiryango itishoboye.
Ubu, u Rwanda rufite abapolisi magana atandatu mu butumwa bw’ amahoro mu bihugu umunane, aribyo Ivory Coast, Mali, Central Africa Republic, South Sudan, Abyei, Dafur, Liberia na Haiti.
Kinyarwanda
English











