Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yijeje abanyarwanda umutekano muri iki gihe u Rwanda rurimo kwibuka

Mu mugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, mu murenge wa Kacyiru, akarere ka Gasabo habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 20 abazize Jenoside ya korewe abatutsi mu 1994.

Icyi gikorwa cyabimburiwe  n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku ishuri ribanza rya Kacyiru, imbere ya Minisiteri rukomeza berekeza kuri ambasade y’abanyamerika basubira ku ishuri ribanza rya Kacyiru aho rwatangiriye.

Ikigikorwa cyo kwibuka kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo, abaturage bo mu murenge wa Kacyiru, abahanzi, abahagarariye amadini, abyobozi kunzego za leta zitandukanye ndetse n’abo mu nzego zishinzwe umutekano.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda  IGP Emmanuel K. Gasana yatanze ubutumwa bw’icyizere ko umutekano ari wose kandi ko uzakomeza kubumbatirwa anasaba ubufatanye hagati y’abaturage na Polisi y’U Rwanda mu gukumira no kurwanya ikintu cyose cyatuma Jenoside yongera kuba mu Rwanda, barangwa no kwihesha agaciro, kurwanya akarengane no gushyira mubikorwa gahunda ya ndumunyarwanda.

Umushyitsi mukuru, mukuru Madame Stella Ford MUGABO, Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri yavuzeko Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’abanyarwanda bose bazakomeza kurwanya abantu bose bakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenocide baba abari imbere mu gihugau cyangwa se hanze yacyo.

Yavuze  kandi ko mu myaka 20 ishize u Rwanda rwateye imbere muri byose haba mu bukungu, ubutabera, imiyoborere myiza, n’ibindi, bityo abanyarwanda bose bakaba basabwa gukomeza kwihesha agaciro no kugahesha igihugu  bitabira gahunda ya ndumunyarwanda kugirango bifashe muri gahunda n’icyerekezo u Rwanda rwihaye.

Yagize ati” Tugomba kubumbatira ibyo u Rwanda rwagezeho, guharanira iterambere rirambye hitabwa ku gushyira imbere  inyungu rusange  z’abanyarwanda bose, gushimangira ubumwe nk’inkingi y’iterambere rirambye, kubaka ubunyarwanda bushingiye ku ndangacaciro zo komora no  gutanga imbabazi, kurwanya ivangura iryo ariryo ryose, n’izindi ndangagaciro ziranga umuco nyarwanda ushingiye ku biganiro no kuvuga ukuri duharanira ko Jenoside itazasubira kuba mu rwanda ndetse no hanze yarwo”.