Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasuye abapolisi bo mu Ntara y’iburengerazuba

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 10 Mutarama, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yasuye abapolisi bakorera mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero ho  mu Ntara y’iburengerazuba.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana mu ijambo yagejeje ku bapolisi, yibanze k’ubutumwa Nyakubahwa perezida wa repubulika yagejeje kunzego z’umutekano n’izindi nzego muri rusange,avuga no bintu bitandukanye birimo kuzuza neza inshingano kuri buri mupolisi,kumenya intego n’ingamba za polisi gukorana ubunyamwuga mu kazi, kurwanya ruswa, ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha, kwakira neza ababagana ,ubuvuzi n’indwara z’ibyorezo nka Ebola,gufata neza ibikoresho bya polisi kumenya amakuru hakiri kare y’ikintu icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano hagamijwe gukumira ibyaha  akaba kandi yabaganirije n’ibijyanye n’imibereho myiza y’abapolisi.

IGP Emmanuel K Gasana akaba yakomeje avuga ko umupolisi ukora akazi ke neza atagomba kurangwa n’imyitwarire mibi nk’ubusinzi,kwiyandarika n’izindi ngeso mbi zidahesha isura nziza umupolisi na Polisi y’u Rwanda muri rusange.

Ikindi cyibanzweho muri uru ruzinduko ni ukubashishikariza gukomeza gukora neza akazi bakorana n’abaturage mu bikorwa binyuranye byo kwicungira umutekano n’ibindi bikorwa by’iterambere, kuko ubu bufatanye byagaragaye ko butanga umusaruro ushimishije mu kuburizamo ibyaha. IGP Emmanuel K Gasana akaba yasoje asaba abapolisi kwisuzuma mu kazi bakora buri munsi kugira ngo barebe ko intego baba barihaye zagezweho.